skol
fortebet

Umuyobozi wa TIR yavuze amagambo akomeye ku ihuzagurika rya REB

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda [TIR], Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ihuzagurika rikabije riri mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ritabonerwa igisobanuro ndetsekuri we abona wagirango bahahambye umusazi.

Sponsored Ad

Ingabire yabwiye KT Radio mu kiganiro cyitwa ’Ubyumva Ute’ ko imikorere mibi iba mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda [REB],yananiranye ,ndetse bigoye gushakirwa umuti,aho yavuze ko ngo wagira ngo bahahambye umusazi.

Yagize ati“Mu burezi hari akavuyo, nka kariya ejo bundi twabonye i Shyorongi ahoherejwe abana 180 kandi hari imyanya 80 gusa, wagira ngo muri REB ho bahahambye umusazi, ntabwo nzi ibyaho pe! simbizi."

Ingabire Marie Immaculée yanenze bikomeye gahunda REB yazanye zirimo gukuraho ikintu cyo gusibiza abana cyangwa kubirukana byatumye abanyeshuri baba abanebwe ndetse birirwa bazerera ntibakore inshingano zabo.

Yagize ati“Iyo uvuze ngo nta mwana utsindwa sinzi icyo uba wumva none se ubundi uratanga ikizamini cy’iki niba uzi ko nta mwana utazi ubwenge bose batsinze?.

Mwarimu na we akemera agahiga ko ngo azatsindisha kugera kuri 99%, ibyo ntabwo bishoboka! Mwalimu se ni Imana, ni we uzabigira, bugacya ugakura amashami i Butare, abanyeshuri bakirirwa bazerera.

Bishyura amazu abahenze (abanyeshuri), n’amafaranga ya Buruse adahagije bahabwa, urabakurira iki i Huye baza gukora iki i Kigali ko n’aho ubakuye ari ho hari ibikenerwa by’ibanze?”

Umuyobozi wa TIR yavuze ko uretse Perezida Kagame wenyine nta wundi muntu wakemura ibibazo byabaye uruhuri muri MINEDUC na REB ndetse yemeza ko bamwe mu bayobozi bbashinzwe uburezi batinya ibibazo aho kubikemura.

Ibitekerezo

  • Genda Madame Ingabire urababwira nuko wagirango ntibumva nonese tuvuge ko ali wowe gusa ubibona cyangwa nuko ali wowe utinyuka kuvuga ukuri, intumwa zacu twitorera ziba he !aho kwiga uko abaturage babaye ho bahugiira mukubashyirira ho imisoro badashoboye batanateze kwishyura *

    Niba aba Depite bose bari bameze nka Ingabire.Hakemuka ibibazo byinshi.Kuki Abadepite batabona ibi byose?Kuki bahumiriza ntibabone ukuntu tuva ku kazi saa kumi n’imwe,tukabona imodoka ziducyura saa moya???

    Rwose Mme Ingabire bazamuhe kuyobora Inteko. Ayobore abadepite abamere ubwoba bavuganire abanyarwanda.Yarashimishije cyane avuga ko itegeko ry’umusoro w’ubutaka wagirango bayishiriyeho abandi banyarwanda batari aba bo murwanda tuzi. Numunyakuri uyu mubyeyi ksa Bravo wa mubyeyi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa