skol
fortebet

Umwana w’umunyarwanda wamamaye kubera impano yo kubwiriza agiye kwerekeza hanze(AMAFOTO+VIDEO)

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

skol

Abenshi babonye amafoto ndetse n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’umwana muto w’umuhungu ubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo budasanzwe ariko hari abo bigora kwemera ko afite imyaka itanu.
Amizero Juge ni umwana ufite impano idasanzwe yo kwigisha ijambo ry’Imana aho yatangiye kubwiriza mu ruhame afite imyaka ibiri n’igice, ndetse tariki ya 13 Gicurasi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu avutse, yari amaze iminsi mike abonye ubutumire bwo kuzajya kubwiriza muri Australia.
Ni (...)

Sponsored Ad

Abenshi babonye amafoto ndetse n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga y’umwana muto w’umuhungu ubwiriza ijambo ry’Imana mu buryo budasanzwe ariko hari abo bigora kwemera ko afite imyaka itanu.

Amizero Juge ni umwana ufite impano idasanzwe yo kwigisha ijambo ry’Imana aho yatangiye kubwiriza mu ruhame afite imyaka ibiri n’igice, ndetse tariki ya 13 Gicurasi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu avutse, yari amaze iminsi mike abonye ubutumire bwo kuzajya kubwiriza muri Australia.

Ni imfura mu muryango wa Habanabakize Musaza Schadrack, umupasiteri mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi na Uwamahoro Jeannette umuganga wita ku barwayi b’indwara zo mu mutwe, bakaba banafite murumuna we witwa Amani Bishop we wikundira kuririmba cyane.

Mu kiganiro Ikinyamakuru IGIHE cyagiranye n’ababyeyi b’uyu mwana, batuye mu Murenge wa Nyamirambo, batangaje ko nk’abantu basanzwe bigisha Ijambo ry’Imana bifuzaga ko umwana wabo nawe yayikorera.

Habanabakize ati “ Byari mu cyifuzo ko tugira umwana w’umubwirizabutumwa, uhereye akiri mu nda ya mama we, akivuka ndetse no kugeza uyu munsi ntabwo twahwemye kumutegura ngo azabe umukozi w’Imana.”

Se avuga ko kuba ubwe ari umupasiteri na nyina akaba ari umuntu uzi kubwiriza, bituma bashyira mu bikorwa inyigisho nyinshi basoma muri Bibiliya, hanyuma umwana akabigiraho.

Akomeza agira ati “ Ibyo umenyereza umwana ari mu nda, indirimbo uririmba, amagambo ukunda kuvuga kenshi ,uwo mwuka uba mu rugo rwawe bigeraho nawe akabigenderamo.”

Amizero yabwirije bwa mbere mu ruhame afite imyaka ibiri n’igice
Avuga ko bajya kuvumbura impano y’umwana wabo, bamusabaga ku basengesha nk’uko iwabo nabo babikora maze akabikora nta gutinya kandi agafata vuba.

Ati “ Dufite ibitabo biyobora abana ,dufite amafoto y’ibitekerezo byo muri Bibiliya tubigishirizaho iyo turi mu rugo. Twaramubwiraga tuti rero uyu munsi uradusengesha maze akabikora akurikije bya bitabo by’amashusho. Aho niho twatangiye kubona ko amaze kumenyera ku buryo n’imbere mu ruhame ashobora kuba yabivuga.”

Muri 2014 nibwo Amizero yahagaze imbere y’abantu abwiriza bigenda bizamuka kugeza ubwo abaye umubwiriza w’ikirangirire kandi akiri umwana.

Ababyeyi ba Amizero bavuga ko bamutoje ibijyanye no gusenga akiri muto

Ni umwana nk’abandi nubwo hari abamwita umuhanuzi

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko umwana wabo asanzwe nubwo hari abavuga ko hari abahanuzi nk’aba Mose, Eliya, Yeremiya n’abandi bamuzukiyemo.

REBA VIDEO HASI AMIZERO JUGE W’IMYAKA 9 ARI KUBWIRIZA :

Mama we ati “Hari uwigeze kumbwira ngo uyu mwana hari abahanuzi ba cyera bamuzukiyemo ngo njye nitwararika ariko rwose ni umwana usanzwe. Ngo ntukamufate nk’umwana wabyaye ,ujye umufata nka ba Eliya ,ba Mose, ba Yesaya cyangwa se umuhanuzi Imana yohereje bakamukuzukiramo .”

Gusa ababyeyi be bavuga ko umwana wabo asanzwe kuko akubagana, agakina ariko agakunda guteranya abandi bana ababwira ijambo ry’Imana. Ati “ Ni umwana udashishikarira kurya, ahubwo akunda ibitabo, mudasobwa, akunda kuvumbura ibintu bishya kandi ni gacye cyane ushobora kumubona yicaye ahantu hamwe nta bintu ahugiyemo.”

Yatumiwe muri Australia kandi amaze kugira inyigisho 20

Amizero amaze kugira inyigisho 20 zitunganyije, zishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya, nk’ivuga kuri Yobu,Yohani Umubatiza, Yesu n’izindi. Kuba inyigisho ze ziri kuri youtube byatumye abanyarwanda baba muri Australia n’ahandi bagaragaza ko bamwishimiye.

Habanabakize ati “ Twishimiye ko Amizero agize imyaka itanu amaze kuba umubwirizabutumwa mpuzamahanga. Hari abatwandikiye bari muri Canada , Amerika ,u Burayi ,hari n’abari muri Australia bamaze kuduhamagara bifuza ko yazajya kubwirizayo mu rusengero rwabo ariko noneho ntibyari byakunda.”

Se avuga ko kubera ko umwana yiga mu ishuri ry’incuke ndetse nawe kugira ngo abone uruhushya byamugora, yabasabye kuzajyayo mu Ukuboza 2017 umwana ari mu kiruhuko na se abohotse.

Amizero Juge (uhagaze) ari kumwe n’ababyeyi be

Amizero yihanishije umugabo wari warananiranye i Bugesera

Habanabakize ati “ Hari igihe kimwe twari turi Bugesera hari umugabo umwe wagize ati ‘nari naranze kwihana, ababwiriza bose narabananiye ariko kubera icyigisho uyu mwana abwirije ndimo kubona imperuka igiye kugera, mfashe icyemezo rero cyo kubatizwa.”

Avuga ko kandi babona ubutumwa bwinshi bw’abantu buvuga ko kuva batangira kumva inyigisho za Amizero, imibereho yabo yahindutse.

Bitewe n’uko abantu babona inyigisho ze kuri youtube bagafashwa, ngo hari umunyamerika wigeze kumwoherereza igare,hari uwamwoherereje ibitabo, hari uwamuzaniye ‘indangururamajwi’ y’abana idafite umugozi kuko yabonaga ko iz’abakuru zimuvuna.

Hari icyo basaba abandi babyeyi

Urugo rwa Habanabakize n’Uwamahoro ruvuga ko ibikinisho ababyeyi bagurira abana babo nabyo bigira uruhare mu kubagira abo baribo.

Ise ati “ Dukeneye n’abandi bana barenze igihumbi kugira ngo ubutumwa bwihute bugere ku Isi yose. Turasaba abandi babyeyi gutoza abana babo ibyiza aho kubagurira imbunda ngo barasane, bakabagurira ibitabo n’izindi mpano zo kubakuza mu buryo bwiza.”

Amani Bishop ukunda kuririmba na Amizero we ukunda kuvuga ijambo ry’Imana, bombi baravukana

Uwamahoro yakomeje agira ati “Twishimira ko abantu batubaza bati, mwabikoze gute, aho niho dutangira kubabwira uburyo umuntu afasha umwana we akimutwite kugira ngo nakura azavemo umuntu muzima ndetse bakamufasha no gukuza impano ze.”
Uyu mwana amaze kubwiriza mu ntara zose z’igihugu ndetse amaze kutanga ubutumwa mu nsengero zisaga 40 mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo afite ubutumire bwo kujya muri Uganda, i Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi ngo iwabo bagenda bucye mu rwego rwo kutamunaniza.

Ibitekerezo

  • On va tout voir.

    Nukuri Imana nishimwe kdi abo babyeyi lmana ikomeze kubafasha kuko batoje Ababa inzira nziza bakiri bato gusa nabandi barebereho

    Imana ihezagire abo bavyeyi kandi akarorero batanze kaduhugure twese

    Nuko nuko babyeyi isuku igirisoko jye uyumwana yarambwirije ndanyurwa ubwo yatubwiriza ga inyamirambo mwarakoze kurera neza

    Imana ishimwe ndashimira ababyeyi barezeneza ese umusi wakaridwi usobanura iki

    Uwomwana azadusure murikibungo mumurege warukumberi imana ikomeze kumwuzuriza imano

    Uyu mwana ni igitangaza azarenga na ba Gitwaza mu myaka mike nakura.

    iki gipetit cyatangiye kurya kumaturo aka kanya?

    woooow Iman’ihabwe icyubahiro kubw’uwo mwana disi

    woooow Iman’ihabwe icyubahiro kubw’uwo mwana disi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa