skol
fortebet

Umwarimu w’I Nyamagabe wakekwagaho kwiba mudasobwa zahawe ikigo yarashwe ari kugerageza gutoroka

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Rukundo Jean Bosco wari ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyanika (GS Cyanika), yarashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,ubwo yashakaga gutoroka Polisi avuye kwerekana aho yashyize mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo bikekwa ko yibye.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko kuwa 31 Mutarama 2019, Umuyobozi mushya w’ishuri rya Ecole Technique Saint Kizito Save, giherereye mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye ko bamumurikira icyumba cya mudasobwa (Computer Lab), bagasanga mu mashini 155 bahawe harimo n’izaturutse ku bindi bigo,bituma bagira amakenga bitabaza polisi kuko haketswe ubujura.

Muri izi mudasobwa,harimo eshanu zo mu bwoko bwa Positivo zanditseho GS Cyanika yo muri Nyamagabe, ebyiri zifite imibare ndanga (serial number) zitari iza ET Saint Kizito n’imwe idafite imibare ndanga.

Ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ikibazo inzego zibishinzwe harimo Polisi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza kuri iki kibazo. Hahise hatabwa muri yombi ushinzwe ikoranabuhanga muri GS Cyanika naho uwo muri ET Saint Kizito Save aracyashakishwa.

Umuyobozi wa GS Cyanika, Padiri Clet Habakurama, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru bahawe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, ari uko hari ubufatanyacyaha hagati y’umwarimu ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo ariwe Rukundo Jean Bosco n’ushinzwe ikoranabuhanga muri Saint Kizito Save.

Yagize ati “Tariki ya 31 Mutarama 2019, nibwo inzego zishinzwe umutekano zaje zifata Rukundo zijya kumubaza, ariko amakuru twamenye nuko ngo uwo w’i Save we yahise acika. Polisi yatubwiye uyu mwarimu yemeye ko mudasobwa yazikuye mu Kigo cyacu tariki ya 5 Ukuboza aziha uriya w’i Save […] ku wa Gatanu nibwo batubwiye ko yarashwe ashaka gutoroka Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twizere Karekezi, yemeje ko Rukundo yarashwe ashaka gutoroka Polisi.

Ati “Nibyo yarashwe ku wa gatanu. Yasimbutse pandagari, umupolisi arasa hejuru ngo ahagarare undi yanga guhagarara arakomeza ariruka, aramurasa.”

Kuri uyu wa 5 Gashyantare, nibwo umurambo wa Rukundo wakuwe mu bitaro bya Kabutare, ujya gushyingurwa iwabo mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bwa GS Cyanika, buvuga ko bwafashe ingamba zo gukaza umutekano mu kigo mu rwego rwo kwirinda ko hari izindi mudasobwa zongera kwibwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa