skol
fortebet

Abasirikare bakekwaho kwica Ntivuguruzwa baranzwe no kuvuguruzanya mu rukiko

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Abasirikare bato Nshimyukiza Jean Pierre na Ishimwe Claude baburanye umwe yemera ibyaha byose aregwa undi yemera icyaha kimwe gusa. Aba basirikare bagaragaje kudahuza aho umwe yavugaga ingingo mugenzi akayivuguruza nyamara bombi bari kumwe ubwo ibyaha byabaga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo abasirikare babiri bakurikiranyweho ibyaha bine birimo n’ icyaha cyo kwica Ntivuguruzwa Aimé Yvan. Umwe mu (...)

Sponsored Ad

Abasirikare bato Nshimyukiza Jean Pierre na Ishimwe Claude baburanye umwe yemera ibyaha byose aregwa undi yemera icyaha kimwe gusa. Aba basirikare bagaragaje kudahuza aho umwe yavugaga ingingo mugenzi akayivuguruza nyamara bombi bari kumwe ubwo ibyaha byabaga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo abasirikare babiri bakurikiranyweho ibyaha bine birimo n’ icyaha cyo kwica Ntivuguruzwa Aimé Yvan. Umwe mu baregwa yemeye ibyaha byose uko bine ashinjwa mu gihe mugenzi we yemera ibyaha bitatu muri bine ashinjwa.

Ku isaha ya yine n’ iminota 20 nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’ iburanisha I Gikondo, mu kagari ka Karugira Umurenge wa Kigarama w’ akarere ka Kicukiro.

Uwunganira abareregwa yabwiye urukiko ko abakiriya be bamaze iminsi bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’ amategeko, yongera ko tariki 19 Gicurasi abaregwa baburanishijwe ku ifungwa n’ ifungurwa ntihatangazwe umwanzuro w’ urukiko, nyamara ngo amategeko ateganya ko uyu mwanzuro ugomba gutangazwa bitarenze amasaha 72.

Umushinjacyaha Ndaruhutse Felicien yavuze ko yabwiye urukiko ko abaregwa batigeze bafunga binyuranyije n’ amategeko avuga ko ubugenzacyaha bwabataye muri yombi tariki 10 Gicurasi, 12 bakagashyikirizwa ubushinjacyaha, 15 ubushinjacyaha bukaregera urukiko, tariki 19 bakaburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa, umwe mu baregwa akabwira urukiko ko ataburana adafite umwunganizi mu by’ amategeko. Icyo gihe ngo urukiko rwasabye uregwa guhitamo igihe yumva yazaba yabonye umwunganira mu mategeko avuga ko yaba yamubonye tariki 23 Kamena 2017.

Naho ku ngingo yo kuba urukiko rutaratangaje umwanzuro w’ iburanisha, ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwanzuye ko abaregwa bahabwa igihe bagashaka ubunganira.

Perezida w’ iburanisha yabajije Umwunganizi niba urukiko rwarakoze ikosa kuba rwarahaye abaregwa igihe cyo gushaka umwunganizi mu by’ amategeko. Umwunganizi avuga ko nta kosa ririmo.

Iburanisha ryakomeje abaregwa basomerwa ibyaha bakurikiranyweho aribyo icyaha cyo

Ishimwe Jean Claude yemeye ibyaha byose aregwa, na ho Nshimyumukiza Jean Pierre yemera gusa kuba yaragize uruhare mu bufatanyacyaha mu bwicanyi.
Cpt Ndatuhutse Rushakiro Felicien wari uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare muri urwo rubanza, yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko bakoze icyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira irya 10 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, ubwo abasirikare bombi babanje guta akazi k’uburinzi bakigira mu kabari, bakamaramo isaha yose, ibintu bihamya ko n’abatangabuhamya basangiye na bo inzoga, n’ababasengereye bahamije.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba barataye akazi bakajya mu kabari bigize icyaha cy’ubugande.

Ngo bavuye mu kabari ni bwo bahuye n’abaturage bigendera babaka ibyangombwa ndetse hakaba hari n’abo bambuye amafaranga nyuma Ishimwe Jean Claude aza gufatanwa amafaranga ibihumbi 35 yari yambuye umuturage.

Ngo banatse ibyangombwa umugore utwite, ngo umugabo we abajije impamvu babyatse, Ishimwe Jean Claude ahita amurasa. Nyuma Nshimyumukiza amurasa urufaya aramwica.
Umugore wa nyakwigendera ngo yagerageje guhungira mu kabari kari hafi aho ariko Nshimyumukiza amusangayo arasamo amasasu menshi, aho ngo frigo, amacupa ndetse n’ibirahure by’inzugi byahangirikiye. Iki ngo kikaba icyaha cyo konona iby’undi ku nabi.
Ishimwe avuga ko impamvu yarashe ari uko umuturage warashwe yari yafashe imbunda ya mugenzi we amurwanya. Bituma ngo amurasa akaguru.
Ku bijyanye no kuba baragiye mu kabari, Ishimwe na mugenzi we babiteye utwatsi, aho ngo kuva saa cyenda z’igicamusi batangira akazi kugeza igihe uwo muntu bamurasiye nta kabari bigeze binjiramo.
Gusa Ishimwe yemera ko yari yanyoye inzoga ariko ko atazinyweye muri ayo masaha.
Avuga ku mafaranga bamusanganye bikekwa ko yambuye umuturage, Ishimwe yavuze ko mu gihe bakaga ibyangombwa hari uwabimuhanyemo amafaranga, abonye mugenzi asumbirijwe abishyira mu mufuka, ahamya ko nta mugambi wo kuyiba yari afite.
Nshimyumukiza we avuga ko kurasa yabitewe n’uko uwo muturage yamuketsemo umwanzi ngo kuko yamusagariye bikomeye.
Asobanura impamvu bakaga abaturage ibyangombwa, Nshimyumukiza yavuze ko mu busanzwe abasirikare bari ku burinzi iyo babonye umuntu bakagira uburyo bamukeka ari inshingano zabo kumwaka ibyangombwa.
Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego batse abaturage ibyangombwa, aho ngo muri bo hari uwamusagariye.
Umuturage warashwe witwa Ntivugiruzwa, Nshimyumukiza avuga ko yamufatiye imbunda ngo amubwira ko badakwiye kubiyemeraho ko ari abasirikare, ubwo ngo barayirwanira bituma habaho kwitabara.
Mbere y’uko barasa uwo muturage, Nshimyumukiza avuga ko yabanje gukoresha icyombo abwira abamukuriye ikibazo bagize, bamusaba ko abo baturage babashyikiriza inkeragutabara.
Gusa ibyo kubashyikiriza inkaragutabara si ko byagenze kuko icyakurikiyeho ari ukurasa Ntivuguruzwa, abakekwa bombi bemeza ko byari mu rwego rwo kwitabara.
Umwunganizi wabo yasabye ko bafungurwa by’agateganyo kuko ntacyo bakwica ku iperereza, gusa ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo kuko ngo ibyaha bakurikiranweho bikomeye kandi bakaba ngo basibanganya ibimenyetso.
Urukiko rwavuze ko icyemezo cyarwo ruzagitangaza tariki ya 27 Kamena 2017.

Abaturage bari baje gukurikira urwo rubanza bashimishijwe n’ uko uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame kandi bigakorwa ahabereye icyaha bavuga ko bibaruhuye imitima.

Umwe muri bo yagize ati “Leta irebe abaturage bayo, ibabe hafi barenganurwe, abaturage bari bagizemo ikikango kumva ko batangiye kuraswa n’ abashinzwe kubarindira umutekano. Kuba urukiko rubereye aha biratwubatse cyane pe!”

Mu mvugo y’ ubushinjacyaha hakomeje kumvikanamo imvugo y’ uko Nyakwigendera ntivuguruzwa yari afite umugore. Nyamara mukuru wa nyakwigendera witwa Kalisa Aimé yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko nk’ umuryango wa Nyakwigendera bitabashimishije kumva mu iburanisha bavuga ko nyakwigendera yari afite umugore kandi yari ingaragu.

Yagize ati “…Turumva adakwiye kwitwa umugore we kuko ntabwo yigeze umutwereka nk’ umuryango we”

Nyakwigendera Ntivuguruzwa yishwe afite imyaka 28 y’ amavuko. Umuryango we uvuga ko yari umuntu uwufatiye runini bityo ugasaba ko wahabwa impozamarira kuko kugarurirwa umuntu uwo babuze byo bidashoboka.

Ibitekerezo

  • Nimwumve uwo muryango batangiye kwihakana uwo mukazana kubera KO nakeka kuzabona cash nkimpozamarira! None se niba ataramubereka akaba yaramuteruye akanamutera inda uwo mwana bizamubuza kuvuka ari uwanyu? Byose murabivugishwa n’inda mbi kandi ngo yishe ukuze! Nzaba mbarirwa ni umunyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa