skol
fortebet

Umwe mu nyeshyamba zateye I Musanze zikica abantu yafashwe n’abaturage

Yanditswe: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba yitwa Caporal Ndayizeye Emmanuel,iri mu zateye mu karere ka Musanze zikicisha abantu, yafashwe n’abaturage ku munsi w’ejo,ishyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu taliki ya 05 Ukwakira 2019,ahagana saa yine z’ijoro,inyeshyamba zateye mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi,zihitana abantu 8 barimo 6 zicishije intwaro gakondo hanyuma babiri bicishwa amasasu mu gihe abagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Nubwo abaturage bavugaga ko inyeshyamba za FDLR arizo zateye muri utu duce,amakuru avuga ko inyeshyamba za RUDI-URUNANA arizo zishobora kuba zagabye igitero I Musanze.

Iyi nyeshyamba yitwa Caporal Ndayizeye,yafashwe n’abaturage bayisanze mu musarani yari yihishemo nyuma yo gutera ikabura uko icika.

Ndayizeye yavuze ko bateye baturutse muri ahitwa Binza muri Congo bahingukira muri parike y’ibirunga.Yavuze ko baje bayobowe na Kapiteni Gavana ukuriye itsinda ry’abarwanyi bita CRAP (Special force ya RUD URUNANA).

Andi makuru aravuga ko mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda, izi nyeshyamba zateye I Musanze zishwemo abagera kuri 20 hanyuma izindi 10 zifatwa mpiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa