skol
fortebet

Unai Emery yahawe ikizamini gikomeye kugira ngo yizere kuzakomeza gutoza Arsenal

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal uri kwitwara nabi cyane muri shampiyona y’Ubwongereza,yabwiwe n’abayobozi be ko agomba gukora ibishoboka byose akagaruka mu makipe 4 muri uku kwezi byamunanira akirukanwa.

Sponsored Ad

Unai Emery wasabwe kugarura Arsenal mu mikino ya UEFA Champions League uyu mwaka,ari kugenda asubiza inyuma iyi kipe ariyo mpamvu abayobozi bayo bamwibukije ko natabasha kuba yagarutse ku murongo muri uku kwezi ashobora kuzirukanwa.

Unai Emery amaze gutsinda imikino 2 mu mikino 9 ya Premier League ishize ariyo mpamvu benshi bemeza ko ashobora kuzirukanwa mbere y’uko noheli igera.

Ikinyamakuru The Mirror kiratangaza ko Unai Emery ashobora gutakaza akazi ke mbere y’uko Noheli igera kuko ngo bamusabye ko mu kwezi kumwe gusa yaba agarutse mu makipe 4 ya mbere.

Arsenal iri ku mwanya wa 5 aho irushwa amanota 6 na Chelsea FC na Leicester ziyiri imbere kuko zifite amanota 23 mu gihe yo ifite 17.

Biravugwa ko Jose Mourinho ariwe ushobora gusimbura Unai Emery muri Arsenal kuko umukino ukurikira azasura Leicester City ihagaze neza cyane muri iyi minsi.

Ibitekerezo

  • Kbx yirukanyw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa