skol
fortebet

Undi mugororwa yatorotse gereza akoresheje umugozi

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 8 Mata 2018, umugororwa witwa Mwumvaneza Patrick yatorotse Gereza ya Huye iherereye ku Karubanda.
Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye itangazamakuru ko Mwumvaneza Patrick yatorotse yuriye uruzitiro akoresheje umugozi.
Yagize ati “Yego ni byo yatorotse mu ijoro ryacyeye. Yakoresheje imigozi ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo tumenye aho aherereye.”
Mwumvaneza Patrick w’imyaka 30 (...)

Mwumvaneza Patrick w’imyaka 30 y’amavuko yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumufasha gukuramo inda mu Ukuboza 2017.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ni umwe mu mpunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicumbitse mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.

Icyo gihe byavuzwe ko uwo mukobwa babanaga mu nzu imwe amukorera imirimo yo mu rugo, nyuma yo kumutera inda, uyu mugabo yahise amushakira imiti yo kuyikuramo.

Mwumvaneza Patrick akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari acumbitse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje ariko uyu watoroste nta kindi kiri hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko kiba mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • ntimuzongere kuvugako harumugororwa watorotse gereza kuko iyiturufu yogucikisha ba ruharwa hakoreshejwe imigozi imaze kurambirana mu magereza ..ikindi utarafungwa Ho narimwe niwewabyemera. Kuko uburinzi bukorwa muri gereza ntahandi bubaho. Ahubwo Afande Hirary abacunga gereza bawe bigeho kuko babifitemo ubufatanye nabatoroka. Ntibyumvikana uburyo muri gereza imwe hatoroka abantu 4 Bose bakoresheje imigozi mugihe kitarenze umwaka..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa