skol
fortebet

UNHCR yashimiye u Rwanda rwakiriye impunzi zo muri Libya neza

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR,ryashimiye u Rwanda kubera umutima mwiza rwagize wo kwakira impunzi zari mu kaga muri Libya aho abagera kuri 66 baraye bageze amahoro mu nkambi y’impunzi ya Gashora mu Bugesera.

Sponsored Ad

Hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane,taliki ya 26 Nzeri 2019, nibwo impunzi 66 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda zihita zinjira muri bisi zari zateguwe zerekeza mu Nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi ni icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.

Ubutumwa bwa mbere UNHCR yagejeje ku banyarwanda ni ukubashimira by’umwihariko ukuntu bakiriye neza izi mpunzi kuva zigeze i Kigali.

UNHCR yagize iti ” Impunzi zose zigeze i Kigali amahoro, ubu ziri guhabwa ikaze n’abayobozi ba UNHCR ndetse n’abayobozi bo mu Rwanda. Turashimira by’umwihariko Abanyarwanda baduhaye ikaze uyu munsi wose.”


Ibitekerezo

  • Thx Rwanda. Thx PKagame. You are really Africans of good heart. What Refugees wanted is a safer place and get at least better and secured life. Please work towards it. You deserve it.

    Isi dutuye irababaje cyane.Murebe ukuntu bose nta numwe wishimye,kubera guhunga igihugu wavukiyemo.Mu Cyongereza baravuga ngo :”East or West,Home is best”.Ariko nk’abakristu,tuge tumenya ibyo Imana itubwira binyuze kuli bible.Mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13 havuga,ibintu byose bituma abantu bahunga bizavaho burundu,isi ibe paradizo.Ku munsi w’imperuka utari kure,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli Paradizo,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana”,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.God has His own Calendar.It is a matter of time and not late.Believe it and work accordingly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa