skol
fortebet

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko ’gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda ,Paul Kagame bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa nyuma y’aho abaregeye urukiko bavuze ko bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru wari mu rukiko uyu mwanzuro usomwa avuga ko urukiko rwategetse ko ku bandi bategetsi ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.

Urukiko rwatanze impamvu z’uko Perezida w’u Rwanda ari ’umuntu ukomeye ufite inshingano nyinshi’.

Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano mu Rwanda ingingo ya 233 na 236 zivuga ko "gukoza isoni abayobozi b’igihugu, gutukana cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika" ari ibyaha bihanwa.

Izi ngingo zihanisha igifungo kiri hagati cy’imyaka ibiri n’irindwi n’ihazabu irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ’uwasebya’ cyangwa agashushanya (cartoon) Perezida w’u Rwanda n’abandi bategetsi bakuru.

Uyu munsi urukiko rwanzuye ko ku bandi bategetsi n’abashinzwe umutekano ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.

Umunyamategeko Me Richard Mugisha yaregeye ubucamanza ngo buvaneho izi ngingo kuko zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha buri wese ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu kirego cya Me Mugisha, avuga ko ziriya ngingo zibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru bwo gukora mu bwisanzure.

Uyu munyamategeko avuga ko amakosa y’umwuga mu itangazamakuru mu Rwanda hari inzego z’abanyamakuru zishinzwe kuyakurikirana bityo adakwiye gukurikiranwa nk’ibyaha.

Mu iburanisha, uwunganira Leta yari yatangaje ko izi ngingo zidakwiye kuva mu byaha bihanwa kuko nta kigaragaza ko zibangamiye ubwisanzure bw’intangazamakuru cyangwa ubw’abantu mu gutanga ibitekerezo.

Ku mwanzuro w’Urukiko, Me Mugisha yavuze ko ntacyo yahindura ku kemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo atatsindiye ariko ko yishimiye ko hari izateshejwe agaciro nk’iyo gusebya abandi bayobozi muri rusange n’abashinzwe umutekano.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nta mpamvu yo guhinduraitegeko umukuruwígihugu agomba kubahwa wamwubahuka amategeko akaguhana simbon inyungu itangazamakuru rifite ryo gushushanaya abayobozi bígihugu byaba ari iteshagaciro kdi tuzi aho twavuye naho tugeze nta nyungu yo kubahuka

    Nonese hari ahandi badashushanya perezida muri cartoon? Ese muribuka ukuntu bashushanyaga Habyarimana? Barangiza ngo ni umunyagitugu ntabwo aha itangazamakuru ubwisanzure. Impundu zirimo kuvuga nitwihangane.

    ibi turabishyigikiye ntagushushanya president uko wiboneye, niba abashushayije Nkurunziza iburundi barabafunze kuki twe mu Rwanda tugomba kumva ko gushushanya president wacu ari ibintu busanzwe. ahubwo jye nabariya bamwigana mu mvugo mba numva babihanirwa,kuko burya umuntu ni unique bariya bamwigana bashobora gukoreshwa mubintu bibi abaturage bakagirango nibyo koko,leta ige ibacungira hafi.

    Mwiriwe? Mbona aliko niba ari itegeko , bari bakwiye kuvuga ko " Gusebya no gushushanya perezida w’u Rwandabibujijwe,aliko ntibavuge mw’izina runaka, kuko itegeko ritaberaho umuntu umwe.n’ukuvuga ko niba bavuga ko gusebya perezida Paul Kagame arukwica itegeko, naramuka asimbuwe ubwo itegeko ryavaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa