skol
fortebet

Urukiko rwa Kacyiru rwatesheje agaciro ikirego cy’umuryango w’umubyeyi watewe ikinya n’ibitaro bya Kibagabaga kikanga kumuvamo

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwa Kacyiru rwatesheje agaciro ikirego cy’umuryango wa Mukansanga Théodette, umaze umwaka urenga asinziriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kubera ikinya yatewe abyara na nubu akaba agisinziriye mu bitaro nyuma y’umwaka urenga.

Sponsored Ad

Umuryango w’uyu mugore wagiye kuregera uru rukiko umuganga witwa Elise Mukarukundo wamubyaje, uvuga ko yamurangaranye bigatuma ikinya yatewe cyanga kumushiramo.

Uyu Mukansanga w’imyaka 39 ukomoka mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ntarongera gukanguka nyuma yo guterwa ikinya ubwo yari agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga ku wa 8 Kanama 2017.

Itsinda ry’abaganga bakoze igenzura bavuga ko ‘Rishingiye ku bumenyi rifite mu gutera ikinya, iyo umurwayi ahawe ubufasha ku gihe, bitamugiraho ingaruka zikabije kugera aho ubwonko butongera gukora (kujya muri coma).’

Iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) naryo ryashimangiye ko hari amakosa amwe yakozwe n’uregwa mu kwita ku murwayi.

Mukarukundo, Umuganga wabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko icyo gihe yabuze ubufasha n’ibikoresho by’ibanze mu kubyaza.

Ati “Ndemera ko natinze kongerera umwuka Mukansanga, ariko sinari nabigambiriye cyangwa ngo mbyime agaciro, nta muntu twari kumwe kandi nari mfite n’undi murwayi nitagaho..Ikibazo cya Mukansanga nanjye cyarambabaje n’ubu ndacyafite ihungabana.”

Mu igenzura byagaragajwe ko ubusanzwe hakenerwa abaganga babiri mu gihe bagiye gutera ikinya umurwayi ariko icyo gihe uwo muganga yari wenyine.

Ku wa 27 Ukuboza, Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, yatangaje ko umuganga nta makosa yakoze ubwo yabyazaga Mukansanga ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Ati “Urukiko rwasanze ikirego cya Théodette Mukansanga, gishinja umuganga utera ikinya nta shingiro gifite.”

Urukiko rwanavuze ko nta n’impamvu rwashingiraho ruvuga ko uwareze ahabwa indishyi y’akababaro ya miliyoni 105Frw yasabye.

Umugabo wa Mukansanga, witwa Juvénal Habyarimana, yabwiye KT Press ko umwanzuro w’Urukiko atawishimiye yiteguye kujurira.

Yagize ati “Birababaje kubona Urukiko rwarirengagije ibimenyetso. Umurwayi aracyari mu bitaro asinziriye kugeza igihe kitazwi kandi ibyo byamubayeho ari kuvurwa.”

Habyarimana yakomeje asaba inzego zose n’Umukuru w’Igihugu kumufasha, umuryango n’umufasha we bagahabwa ubutabera.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa