Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko ko bazaruha amadolari 197 mu nama

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2019 Yasuwe: 609

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse ko abanya Kenya batatu baregwa ubushukanyi no gukoresha inama itemewe bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi.

Uwunganira abaregwa bamaze ukwezi kurenga bafunze, yari yatanze ikirego asaba ko barekurwa, atanga impamvu avuga ko zerekana ko bafunze binyuranyije n’amategeko.

Ikibazo cy’aba banyakenya cyaravuzwe cyane mu Rwanda no muri Kenya nyuma y’uko inama bari batumije muri Kigali Convention Centre ihuruje imbaga ariko ntibe kubera ibyo abategetsi n’abatumiwe bise ’ubutekamutwe’.

Kuri uyu wa Kane, hasomwe umwanzuro ku kirego cy’uruhande rw’abaregwa cyaburanishijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru aho mu baregwa nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zumvikana zatanzwe n’abaregwa zatuma barekurwa by’agateganyo.

Yavuze ko impamvu batanze basaba kurekurwa by’agateganyo ari nazo bari bagaragaje mu kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kandi icyo gihe zafashweho umwanzuro.

Abaregwa bari babwiye urukiko ko badakwiye gufatwa nk’abatekamitwe kandi bagaragaza ibimenyetso by’uko bari bishyuye aho amahugurwa yagombaga gutangirwa kandi bakaba barafashwe bitegura kuyatangiza .

Umucamanza yashimangiye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko kwishyura aho yari kubera (Kigali Convention Centre) bwari uburyo bwo kwereka abahamagawe ko amahugurwa ahari koko kugira ngo nabo bishyure.

Ku ngingo y’abaregwa ko urubanza rwabo rutihutishijwe nk’uko biteganywa n’itegeko, umucamanza yavuze ko bitashobotse kuko iperereza ryari ritararangira.

Abaregwa bibazaga impamvu bafunze ari bane kandi harabajijwe abantu 14, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bukurikirana uwo bufitiye ibimenyetso bimushinja.

Abaregwa biteganyijwe ko bazaburanishwa mu mizi tariki 03 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri gusa ibirego bashinjwa barabihakana byose.

Charles Kinuthia uri ku isonga mu baregwa, abanyakenya babiri n’undi munyarwanda umwe bafunze baregwa gukoresha inama itemewe n’ubushukanyi bugamije gutwara iby’abandi.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Isoko rya Mimuli ryasenywe n’imvura nyinshi idasanzwe

Isoko rya Mimuli riherereye mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli,...
18 September 2019 Yasuwe: 782 0

Rusizi: Umwarimu yakubise umunyeshuli amuvuna ukuboko amuziza gutsindwa...

Umunyeshuli witwa Kwizera Patrick wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri...
18 September 2019 Yasuwe: 1454 0

RAB yabuze ibisobanuro imbere ya PAC ku isoko yatubuye rikava kuri...

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari...
17 September 2019 Yasuwe: 1407 3

Urubanza rwa wa muyobozi wa Goodrich TV uherutse gukubita umukobwa...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubitse gusoma urubanza ku ifunga...
17 September 2019 Yasuwe: 3038 0

Umuyobozi wa Cholare Abarinzi uherutse gupfira mu mpanuka yashyinguwe

Uwari muyobozi wa Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave, Mushimiyimana...
17 September 2019 Yasuwe: 4327 0

Ifoto y’umunsi: Hagaragajwe indamukanyo nshya yafasha abantu guhashya...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane,n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’u...
17 September 2019 Yasuwe: 5600 1