Urukiko rwategetse ko abakozi ba MINISANTE bari bafunze barekurwa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 31 July 2018 Yasuwe: 2673

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018 rwafashe umwanzuro wo kurekura by’ agateganyo abari abakozi ba Minisiteri y’ ubuzima bakurikiranyweho ibyaha birimo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Urukiko rwasuzumye ibirego by’ ubushinjacyaha n’ imyiregurire y’ abaregwa rusanga ibyaba 5 mu byaha 6 baregwaga nta shingiro bifite. Icyaha urukiko rwasanze gifite ishingiro n’ icyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo butubahirije amategeko.

Urukiko rwanzuye ko abaregwa bose uko ari 7 barekurwa bagakurikiranwa bari hanze bakajya bitaba ubutabera mu gihe bubakeneye.

Abaregwa bashinjwa n’ ubushinjacyaha kuba baratanze amasoko ya Leta afite agaciro ka miliyari zirenga eshanu binyuranyije n’ amategeko ariko ntibugaragaza ayo masoko ayo ariyo.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwavuze abaregwa bateguraga amasoko bagashyiramo ikintu kitwa DIN giheza bamwe mu bifuza gupiganira amasoko agatsindwa na Joh Achelis gusa, abaregwa basobanuye ko DIN ntawe iheza mu gupiganira amasoko kuko umuntu wese uyishatse ayibona, abaregwa batanze ingero z’ abagiye batsindira amasoko ya Minisante kandi batari Joh Achelis, urukiko rugenzuye rusanga ibyo abaregwa bavuga bifite ishingiro.

Abaregwa ni Birasa Jean Marie Vianney(wari ushinzwe inyubako muri RBC), Ndindabahizi Emmanuel, Zimulinda Jean Claude (Engenier ushinzwe imashini zo kwa muganga), Kayitare Fred(Procurement Specialist), Uwimana Richard(wahoze ashinzwe amasoko), Gashema Justin(Rwiyemezamirimo uhagarariye Joh Achelis mu Rwanda), na Namahungu Theogene.

Namahungu, Uwimana Richard, Kayitare Fred na Birasa Jean Marie Vianney ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Urukiko rwanzuye ko iki kirego ntashingiro gifite.

Zimulinda Jean Claude, Kayitare Fred, Birasa Jean Marie Vianney na Namahungu Theogene ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo kubangikanya imirimo ibujijwe n’ imirimo ya Leta, iki cyaha nacyo urukiko rwagitesheje agaciro.

Zimulinda Jean Claude Kayitare Fred, Birasa Jean Marie Vianney, Namahungu Theogene na Uwimana Richard ubushinjacyaha bubakurikiranyweho icyaha cyo kwigwizaho imitungo, iki cyaha nacyo urukiko rwasanze nta mpamvu zatuma abaregwa bakomeza kugikurikiranwaho.

Abaregwa uko ari 7 ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cy’ ubufatanya cyaha mu gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’ amategeko iki cyaha nicyo bazakomeza gusabwaho ibisobanuro.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyarwanda badukanye imisengere idashingiye ku idini na bibiliya

Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya...
22 September 2018 Yasuwe: 2887 1

Nyamagabe: Batsinze ikizamini kibinjiza mu bakozi ba Leta barahamagarwa...

Bamwe mu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza mu karere ka...
22 September 2018 Yasuwe: 3808 3

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza uherutse...

CSP Gashagaza yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, kurubu...
20 September 2018 Yasuwe: 5428 0

Bugesera: Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakura inzugi ku nzu zabo...

Umudugudu wa Sumbure uherereye mu kagari ka kanazi,umurenge wa Nyamata ho...
19 September 2018 Yasuwe: 382 0

Mukabalisa yongeye kuba Perezida w’ Umutwe wa Abadepite

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe...
19 September 2018 Yasuwe: 1079 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Inteko ishinga Amategeko(...

Abadepite 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u...
19 September 2018 Yasuwe: 1237 0