skol
fortebet

Umwongerezakazi Uwamahoro ukurikiranweho umugambi wo kugirira nabi u Rwanda yarekuwe by’ agateganyo

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Rwanda rwategetse ko Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza arekurwa by’agateganyo.
Ni nyuma y’uko umucamanza Yvette Uwantege asanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko aguma muri gereza zidahagije.
Uwamahoro yari afunganywe na musaza we w’umupolisi witwa Jean Pierre Shumbusho ariko uyu we umucamanza yategetse ko afungwa iminsi 30, kuko ngo akurikiranweho ibyaha bikomeye, kandi akaba yararanzwe no kwivuguruza.
Uwamahoro (...)

Uwamahoro aregwa ibyaha birimo kumena ibanga rya Leta no gushaka kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Umucamanza Uwantege yavuze ko umutangabuhamya umwe rukumbi w’ubushinjacyaha yagaragaje ukwivuguruza mu gihe cy’ibazwa. Uyu mutangabuhamya akaba ari umupolisi Shumbusho, musaza wa Uwantege twavuze hejuru bafunganywe.

Uyu mupolisi Shumbusho, ngo ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha yemeye ibyaha byose aregwa, ndetse anashinja mushiki we (Uwamahoro). Gusa ngo yageze mu bushinjacyaha arabihakana, yongera kubyemera imbere y’umucamanza.

Kubera izo mpamvu, umucamanza yanzuye ko kuba umutangabuhamya yivuguruza mu byo avuga, bidakwiye guhabwa agaciro.

Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro abaregwa ndetse n’abunganizi babo ntibari mu rukiko. Ubushinjacyaha ni bwo bwari buhagarariwe.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Antoinette Mukamusoni wunganira Uwamahoro, yavuze ko yishimiye icyemezo cy’urukiko. Uyu munyamategeko yavuze ko kurekura Uwamahoro by’agateganyo bidasobanuye ko yahita asubira mu Bwongereza aho atuye.

Me Mukamusoni yavuze ko bagiye gutegereza bakareba ko ubushinjacyaha butazajuririra iki cyemezo, ko kandi bagomba gutegereza iminsi 30 bakareba icyemezo cy’ubushinjacyaha.

Avoka Mukamusoni avuga ko nyuma y’icyo gihe, umukiriya we ashobora gufata icyemezo cyo guhita asubira aho atuye mu Bwongereza.

Madame Uwamahoro Violette amaze ukwezi kurenze afunzwe. Yafashwe ari mu Rwanda tariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri 2017.

Uwamahoro akurikiranweho ibyaha byo wkifatanya n’imitwe ishaka kugiriria nabi u Rwanda ndetse no gukorana nayo.

Mu butumwa yahanaga na musaza we Shumbusho w’umupolisi, yamwangishaga Leta y’u Rwanda avuga ko ariiy’abatutsi ndetse bagiye kuyihirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa