skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’abo kwa Rwigara kuri cyamunara yakozwe ku mashini z’uruganda rwabo rw’ itabi

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bw’abo kwa Rwigara kuri cyamunara yakorewe imashini z’uruganda rwabo rw’ itabi PTC yakozwe mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 01 Mata 2019 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategesheje agaciro ubujurire bw’ umuryango wa Rwigara kuri cyamunara y’imashini z’ uruganda rwabo rw’ itabi rwa PTC ariko ntirwahita rugaragara icyo rwashingiyeho rufata iki cyemezo.

Muri Mutarama uyu mwaka,nibwo Umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali mu Rwanda yanzuye ko Uwamahoro Anne Rwigara uyobora uru ruganda rw’itabi rwa se ndetse na mugenzi we witwa Neza Yvonne wari ushinzwe icungamutungo ko bagize uruhare mu micungire mibi y’imari yatumye uruganda rutishyura imisoro ingana na miliyari 6 FRW ndetse bakwiriye kuziryozwa.

Umucamanza ntiyatangaje ingingo yashingiyeho afata icyemezo cyo gutesha agaciro ubujurire bw’ abo kwa Rwigara gusa yavuze ko zizatangazwa mu nyandiko izajya ahagaragara kuri uyu wa 2 Mata 2019.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo hatejwe cyamunara imashini zikora itabi z’uruganda rw’itabi rwa PTC mu rwego rwo kwishyura imisoro uru ruganda rwari rubereyemo Leta.

Izi mashini zaguzwe akayabo ka miliyari 1.7 ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uwo mwaka.

RRA n’ umuhesha w’ inkiko barezwe n’ uyu muryango ntabwo bagaragaye mu isomwa ry’ uyu mwanzuro wo kuri uyu wa Mbere.

Umuryango wa Rwigara watanze iki kirego uvuga ko icyamura cyakozwe ku ruganda rwabo ubwo hagurishwaga imashini zikora itabi kitakozwe mu mucyo.

Anne Rwigara wari uhagarariye uruganda PTC yabwiye itangazamakuru ko atishimiye iki cyemezo ndetse ku bwe cyererekana ko u Rwanda rugifite urugendo mu bijyanye n’ ubutabera ariko ngo yizeye ko buzagerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa