skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Lt. Mutabazi

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’ubujurire rwatesheje Agaciro ubusabe bwa Liyetona Joel Mutabazi wasabaga kurekurwa by’agateganyo akaburana ubujurire ari hanze .

Sponsored Ad

Lt Mutabazi yari yajuriye avuga ko atemeranya n’igihano yahawe cyo gufungwa burundu yakatiwe muri 2014. Yari yavuze ko aho afungiwe afunzwe bitemewe n’amategeko ndetse akaba yaranasabaga ko yarekurwa by’agateganyo akabanza kwivuza ikibzo cy’uburwayi afite.

Muri 2011, Mutabazi yahunze u Rwanda ari umusirikare nk’uko bikubiye mu byaha aregwa,yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda.

Mu ntangiriro zo kuburanishwa yieguye avuga ko yashimuswe.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu, barimo n’abasirikare, baregwa uruhare mu ‘kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda’.

Uyu munsi umucamanza yatesheje agaciro inzitizi zose zatanzwe n’uruhande rw’uregwa mu iburanisha riheruka nk’uko BBC yabyanditse.

Lt Mutabazi yari yabwiye urukiko ko arwaye cyane kandi atemererwa kuvurwa neza.

Yavuze kandi ko afungiye mu kato mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije, aho gufungirwa muri gereza ya Mulindi.

Uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rutemera ibyo yavuze kuko aha afungiye ari ishami rya gereza ya gisirikare ya Mulindi.

Uwunganira Joel Mutabazi ubushize yari yabwiye uru rukiko ko nta biteganyijwe cyangwa byatangajwe ko gereza ya Mulindi yaguriwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Ku nzitizi z’uburwayi, umucamanza yavuze ko kuvuza imfungwa biri mu nshingano za Leta kandi ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe avurirwamo bifite inzobera zitaboneka henshi mu gihugu.

Liyetona Joel Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu no kugirira nabi perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Bamwe mu bareganywe nawe baherutse kubwira uru rukiko rw’ubujurire ko baretse ubujurire bwabo, ko bemeye kandi basabira imbabazi ibyaha bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare, ariko bizeye koroherezwa ibihano.

Icyemezo cy’uru rukiko ku busabe bwa ‘jenerali’ Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bwo kurekurwa by’agateganyo nacyo cyari gitegerejwe uyu munsi ariko cyimuriwe tariki 28 z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa