skol
fortebet

Uturere 2 twa Kigali tumaze gukurwamo imibiri ibihumbi 18 abasenyewe amazu bijejwe ingurane

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu mezi atatu ashize ibyobo byatawemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitandukanye byatahuwe mu mujyi wa Kigali bimaze gukurwamo imibiri ibihumbi 18. Ibyobo byubatsweho amazu ngo ba nyiri ayo barabariwe bazishyurwa.

Sponsored Ad

Ibyo byobo biherereye mu karere ka Gasabo n’ aka Kicukiro. Umuyobozi w’ akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yavuze agace iyo mibiri yabonetsemo n’ aho iruhukiye muri iyi minsi.

Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka irarenga ibihumbi 18, ubwo nateranyije imibare ya Kicukiro n’ iya Gasabo kuko ni agace kamwe ka Gahoromani hariya muri Kabuga. Twabaye tuyimuriye I Nyanza ya Kicukiro mu rwibutso. Nyuma ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, uturere twa Kicukiro na Gasabo, Ibuka na CNLG bazagena umunsi iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro”

Iyi mibiri yabanje gushyirwa mu biro by’ utugari mbere y’ uko yimurirwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Meya Rwamurangwa avuga ko mu tugari aho yari yashyizwe hari hato kandi hari indi mirimo yahateganyirijwe, ibi nibyo byatumye yimurirwa mu rwibutso nubwo igihe cyo kuyishyingura mu cyubahiro kitaragera kuko hari indi igishakishwa.

Uyu muyobozi avuga ko iyo mibiri imenywa n’ abo mu miryango binyuze mu myambaro bari bambaye n’ amarangamuntu.

Meya Rwamurangwa yabwiye BBC ko aho iyo mbiri yakuwe munsi y’ amazu bisabye kuyasenya bazishyurwa.

Ati “Niba ari inzu yubatsweho ntabwo ipfa gusenywa hadakozwe igenagaciro kubera ko abantu bagomba kumenya ingurane y’ iyo nzu igiye kuvaho kuko nanone ntabwo yagumaho ngo uzabone uko ushyikira iyo mibiri”

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Kuva iyi Jenoside yahagarikwa n’ingabo zahoze ari iza RPA , U Rwanda rumaze kwiyubaka mu nzego zose zirimo ubukungu n’ imibereho myiza y’ abaturage ndetse n’ igipimo cy’ ubumwe n’ ubwiyunge mu banyarwanda kigeze ahashimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa