skol
fortebet

Uturere tumwe two mu Rwanda dushobora guhura n’imyuzure ndetse n’inkangu zikomeye

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyasohoye itangazo riburira abantu ko guhera kuri uyu wa Gatanu mu bice bimwe na bimwe by’igihugu hagiye kugwa imvura ikaze cyane ishobora kuzatuma hirya no hino mu Rwanda haba imyuzure,inkangu ndetse ngo hazumvikana urusaku rw’inkuba n’imiyaga.

Sponsored Ad

Nkuko iri tangazo ribivuga,uturere tumwe two mu ntara y’Iburengerazuba,Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo tuzugarizwa bikomeye.

Iri tangazo rigira riti :

Kuva taliki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2019, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu; aho ku mugoroba wo ku itariki ya 10/10/2019 izaba iringaniye ariko mu minsi ikurikiyeho ibe nyinshi (ni ukuvuga kuva tariki ya 11 kugeza taliki ya 13 Ukwakira 2019).

Imvura iteganyijwe muri iyo minsi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 10 na 25 ku munsi, ndetse hakaba naho iteganyijwe kuzarenga icyo gipimo kandi ikazaba irimo inkuba n’umuyaga ahenshi mu gihugu.

Bitewe n’uko iyi mvura iteganyijwe kuzagwa mu minsi ikurikiranye, ishobora gutera inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’ibyo biza two mu Ntara y’Amajyaruguru aritwo Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera, utwo mu Ntara y’Iburengerazuba aritwo Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke ndetse n’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga two mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi mvura kandi biteganyijwe ko izajya iba irimo umuyaga bityo mukaba musabwe kwitwararika mukurikiza amabwiriza asanzwe yo kwirinda ibiza n’inama muzajya mugezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.

Ibiza by’imvura mu Rwanda bikunze kwangiza byinshi ariyo mpamvu iki kigo kiba kiburira abantu ngo bitwararike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa