skol
startimes

Ututse u Rwanda cyangwa Perezida wa Repubulika,Nzagutuka ku mugaragaro izuba ryaka – Ingabire Marie Immaculée

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 September 2020 Yasuwe: 5259

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse no kurwanya ruswa n’ibisa nabyo, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko atakwihanganira umuntu watuka u Rwanda cyangwa Perezida wa Repubulika.


Uyu muyobozi uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri mu zibaho abantu benshi barimo n’abashobora gutuka igihugu cy’u Rwanda ku buryo yumva ko kuba yabasubiza nta kibazo cyangwa ipfunwe bimutera.

Immaculée avuga ko kuba yatukana kuri izi mbuga atari ibintu avuga ko bikomeye cyane ko atabikora mu gihe uwo atuka arengana. Ati:

Ariko njyewe mujya munsetsa, ese kuki mwumva umuntu yaza akagutuka cyangwa agatuka igihugu? Njyewe untutse nta kibazo ariko ugatuka igihugu cyanjye nkakwihorera?

Yakomeje kandi anabwira itangazamakuru rijya rigerageza kumuzanaho iterabwoba, ababwira ko atajya ahinduka bagomba kubyibagirwa, aho yagize ati:

Hari ubwo njya mbona namwe abanyamakuru mushaka kunzanaho iterabwoba.. mubyibagirwe uyu uvugana nawe ntajya ahinduka. Ugatuka iki gihugu ? Ugatuka Perezida wa Repubulika ? Nzagutuka pe ku mugaragaro izuba ryaka.

Ingabire Marie Immaculée kuri Twitter akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 40, ibintu avuga ko niba agututse cyangwa agukebuye abamukurikira bose baba bagomba kubibona. Yagize ati:

Nzagutuka bose babibone ko nagututse. Hari ibintu bitagomba gukorwaho, ibyo ni uko bimeze.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga iyo bikoreshejwe neza bifasha mu guteza imbere igihugu.

Nk’uko tubikesha Ukwezi, uyu muyobozi avuga kandi ko by’umwihariko izi mbuga nkoranyambaga zifasha mu kuba abazikoresha cyangwa abaturage bashobora kubaza inzego inshingano zazo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kanyarwanda

    Oya mubyeyi ndagusabye ntugatukane, bariya batukana ni abantu batagira uburere. Ngaho rero ibaze umubyeyi uri gutukana na mayibobo mu muhanda, ubwo se umufata ute? Birababaje ariko ntibikwiye ko ukoronkana nabo.

    2 months ago

Inzindi nkuru

RIB iri gushakisha umugabo w’imyaka 36 wasambanyije umwana

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe...
26 November 2020 Yasuwe: 1570 0

Gatsata:Bakundukize w’imyaka 41 yasambanyije Mama we babanaga mu nzu...

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego...
25 November 2020 Yasuwe: 3014 0

Rwanda:Hari gukusanywa amazina y’abagiye basambanya abana kugira ngo...

Mu Rwanda inzego z’ubutabera zirimo kwiga ukuntu amazina y’abantu basambanya...
24 November 2020 Yasuwe: 1091 0

Huye: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abagabo 2 bari bafite amadorali...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo abapolisi bakorera mu Karere ka...
13 November 2020 Yasuwe: 2333 0

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda...
7 November 2020 Yasuwe: 4644 0

Abakora massage mu Rwanda bemerewe gutangira imirimo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage...
6 November 2020 Yasuwe: 1333 0