skol
fortebet

Uwahoze ari umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye nyuma yo kunanirwa gusobanura inkomoko y’imitungo ye ubu ari mu mazi abira

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwatsinze urubanza rwari ruhanganiyemo na Appolinaire Byiringiro wahoze ari umukozi ushinzwe imirimo rusange mu bitaro bya Kibuye ku cyaha cyo kuba atarashoboye kugaragaza aho yakuye imitungo ye.

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyanza rwahamije Apollnaire Byiringiro wahoze ashinzwe imirimo rusange (Administrateur) mu bitaro bya Kibuye icyaha cyo kudasobanura imvano y’imitungo ye yaregwagamo n’urwego rw’umuvunyi, urukiko rukaba rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 197 z’amafaranga y’u Rwanda (197 000 000frw).

Urukiko kandi rwanzuye ko inzu ebyiri za Apollinaire zigomba gutezwa cyamunara amafaranga avuyemo akajya mu isanduku ya Leta.

Apollinaire Byiringiro ashinjwa n’urwego rw’umuvunnyi kugira imicungire mibi y’umutungo wa Leta ubwo yari umuyobozi mu bitaro bya Kibuye ari nabyo byatumye uru rwego rutangira kumukurikirana kugirango asobanure aho inkomoko y’umutungo we kuko ngo ibyo yari atunze byari birenze cyane ugereranyije n’ibyo yinjiza.

Pierre Nkurunziza, umuvugizi w’urwego rw’umivunnyi yagize ati “Ubwo Byiringiro yari umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye yagaragaweho imicungire mibi y’umutungo wa Leta bituma urwego rw’umuvunnyi rumukurikirana mu nkiko kugira ngo asobanure inkomoko y’umutungo we ugereranyije n’ibyo yinjiza.

Byiringiro ubu afite inzu ebyiri imwe iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko, naho indi iherereye mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe.

Buri mwaka abayobozi b’ibigo bya Leta mu nzego zitandukanye baba bategetswe kugaragaza imvano y’imitungo baba batunze kugirango hagenzurwe niba koko hatarabayeho kunyereza umutungo wa Leta bifashishije ububasha baba bafite. Ibyo bituma habaho kugenzura ibyo umukozi yinjiza bikagereranywa n’imitungo atunze.

Iyo atabigaragaje akurikiranwa n’inzego zibishinjwe zirimo n’urwego rw’umuvunyi kugirango asobanure ndetse ahanw n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa