skol
fortebet

‘Uwamukuye mu mirambo yafatanyaga na murumuna we kumufata ku ngufu’ Ubuhamya

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

Mukanyana Vestine, nyuma y’ imyaka 24 nibwo yashoboye kuvuga akaga yahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramutemye ariko ntiyapfa, n’uwamukuye mu mirambo aho bari bamujugunye amujyana iwe akajya afatanya na murumuna we kumufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Ubuhamya bwahungabanyije mu benshi bari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside mu 1994. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018.

Ubwo nibwo buhamya bwa mbere Mukanyana atanze kuva Jenoside yahagarikwa mu myaka 24 ishize. Mbere ya Jenoside Mukanyana n’umuryango we bari batuye muri Komine Taba, ubu ni mu Murenge wa Rugalika.

Muri aka gace ubwicanyi bwatangiye indege ya Habyarimana ikimara guhanuka. Abatutsi baho batangira gutotezwa, kumeneshwa, bamwe batangira guhungira mu bihuru.


Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagize ati “Mu masaha y’umugoroba twumvise abantu baza bagana iwacu bavuza amafirimbi, ababyeyi bacu bati ‘duhunge twatewe’.
“Twahise tumena imyugariro tujya kwihisha mu makawa, mu rukerera papa yagiye kutuzanira imineke, ntitwongera kumubona kugeza bukeye tujya kwihisha ahandi mu rutoki.”

Ubwicanyi ngo bwongereye ubukana, Mukanyana n’abavandimwe be ngo abicanyi baje kubavumbura babashyira hamwe n’abandi bantu benshi batangira kubica.
Ati “Baduteyemo gerenade ‘éclats’ ziramfata ndakomereka cyane, hanyuma batangira gutemagura abantu ariko jyewe imirambo irangwira sinagerwaho n’umuhoro. Nyuma baje gupakira iyo mirambo, bangezeho nzamura akaboko bankuramo, nduka amaraso, barambaza ngo uri iki nti ndi umuhutu, bati buriya ubwo utapfuye uri we.”

Icyatumaga adatanga ubwo buhamya biri no mu byashenguye abantu, ni uko uwamukuye muri iyo mirambo uwitwa Lambert wamusambanyaga ku ngufu atigeze akurikiranwa kugeza uyu munsi.

Ati “Yaje kunjyana iwe, nyuma atangira kumfata ku ngufu, uko umugore we atirimutse akandwamisha mu mbuga agakora ibyo ashaka.
“Murumuna we na we yava ku irondo akaza akanjyaho, bansimburanaho. Nabaye muri ubwo buzima kugeza Inkotanyi zije ariko jye nkomeza kuba umugore w’iyo nterahamwe.”

Avuga ko bahunze bakajya ku Ruyenzi ariko n’aho uwo Lambert agakomeza kumusambanya. Ibyo byose byamubayeho byatumye atabasha kugira uwo abibwira barimo na nyirasenge bahahuriye.

Ati “Twaje guhunguka dusubira mu rugo, iwacu baza guhemba uwo mugabo ngo yarandokoye ariko barahansiga. Yongeye gushaka kunsambanya ndamwangira, ankubita urushyi mpita nsohoka, mpava uko”.

Kigali today dukesha iyi nkuru yatangaje ko Mukanyana ubu ari aho, ahangana n’ubuzima nk’abandi, akemeza ko kuba atanze ubuhamya abohotse akavuga ari bwo yiyubatse.

Abayobozi batandukanye bavuze ko ubwo buhamya bugaragaza ko hakiri abarokotse Jenoside batarabasha gutinyuka ngo bavuge ibyababayeho. Babakanguriye kubirenga bakabivuga, kuko ngo ari byo bituma baruhuka imitima, bagakira kwigunga.

Umurenge wa Rugalika uracyagaragaramo ikibazo gikomeye cy’abantu batahigwaga muri Jenoside badashaka kwerekana ahari imibiri y’abishwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro bityo ababo baruhuke.

Hari kandi n’ikibazo cy’inzu zubakiwe abacitse ku icumu zishaje cyane zikeneye gusimburwa, nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’uyo murenge ndetse n’ubwa IBUKA muri Kamonyi.

Ibitekerezo

  • Yeweee,pole peee ndumva bi mbabaje ihangane Kandi uwo mugabo abyemere Kandi abisabire imbabazi p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa