skol
fortebet

Uwanyirigira Marie Chantal yatorewe kuyobora akarere ka Burera

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Yasimbuye kuri uyu mwanya Uwambajemariya Florence wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba.

Sponsored Ad

Mu migabo n’imigambi ye, yavuze ko yiteguye gukorana neza n’inzego zitandukanye asanze mu kazi, ndetse no kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yakomeje avuga ko Akarere hari ibibazo byinshi gafite bikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse, byaba ibyo yari asanzwe azi n’ibindi atarazi, byose agiye gushaka umwanya akicarana n’abo asanze mu kazi bakabishakira umuti.

Uwanyirigira w’imyaka 38 y’amavuko yari asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’amasomero. Yari n’umuhuzabikorwa wungirije w’urwego rw’inama y’Igihugu y’abagore muri aka Karere.

Uretse Madamu Uwanyirigira Marie Chantal watorewe kuba Umuyobozi w’akarere ka Burera,Izamuhaye Jean Claude yatorewe kuyobora Inama Njyanama y’aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa