skol
fortebet

‘Uwasomye neza Bibiliya ntashobora kuba umutinganyi’ - UMUHAMYA WA YEHOVA

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubutinganyi ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije Isi ndetse bamwe mu banyamadini babubona nk’ ikimenyetso cy’ uko Isi iri mu bihe byanyuma. Abahamya ba Yehova bazwiho gusoma bibiliya no kuyicengera bavuga ko umuntu wasomye neza bibilia adashobora guhinduka umutinganyi.

Sponsored Ad

Nkurikiyinka Valens , umuvugizi w’ iteraniro rigari ngarukamwaka yabitangarije UMURYANGO kuri uyu wa 7/7/ 2018 ubwo yari muri iri teraniro ryanabereho igikorwa cyo kubatiza mu mazi menshi abahamya ba Yehova 79.

Uyu muhamya wa Yehova yavuze ko idini y’ abahamya ba Yehova itabuza abantu uburenganzira bwabo gusa ngo ibigisha bibiliya ikababera umuyobozi.


Nkurikiyinka Valens

Ati “Ntabwo tubuza umuntu uburenganzira bwe bwo gukoresha ubuzima bwe icyo ashaka, hari abahitamo kuba abatinganyi ntabwo tubibabuza rwose, ariko uwemeye kugendera ku ijambo ry’ Imana ibyo bintu arabireka”.

Nkurikiyinka Valens, avuga ko ubutinganyi bunyuranyije n’ amahame ya bibiliya.

Ati “Hari ijambo ry’ Imana riri mu Baroma, bibiliya ivuga ko Imana hari abantu ibona ko bononekaye bakoresha imibiri yabo ibyo itagenewe gukora. Abagabo bagakoresha imibiri yabo , ibyo itaremewe n’ abagore bagakoresha imibiri yabo ibyo itaremewe bibiliya ikabibona ko ari ukononekara”.

Iri teraniro ngarukamwaka rihuriza hamwe abantu barenga ibihumbi 3 bakamara iminsi bahugurana ku ijambo ry’ Imana

Kabango Jean Marie Vianney, wahaye ikiganiro abahamya ba Yehova babatirijwe muri iri teraniro rigari, yavuze ko umuhamya wa Yehova kugira ngo abatizwe agomba kuba yararetse kugendera mu ngeso mbi zirimo n’ ubutinganyi.


Kabango Jean Marie Vianney

Yagize ati “Kugira ngo umuntu abatizwe mu bahamya ba Yehova agomba kuba yararetse kwiyandarika, agomba kuba yararetse ibikorwa by’ umwanda,( itabi, ubutinganyi, kureba filime z’ urukozasoni…,) ikindi cya gatatu ni uko agomba kuva ativanga mu bikorwa bya politiki”

Mukamwambutsa Elisabeth w’ imyaka 78 utuye mu Gatsata, amaze imyaka 65 ari umuhamya wa Yehova uyu munsi yabatijwe anatubwira ko yasanze abahamya ari abantu bagira urukundo cyane.


Yagize ati “Icyatumye njya mu bahamya ni uko mu gatulika naje kugwa ntarabatizwa, ngeze mu bahamya naharaniye kugira ngo mbatizwe none mbigezeho ndumva nishimye cyane kuko niyeguriye Imana…mu bahamya icyo nahabonye ntabonaga ahandi, ni uko haba urukundo rwinshi”.


Maniraguha Cyprien

Maniraguha Cyprien w’ imyaka 22 urangije amashuri yisumbuye nawe ari mu bahamya ba Yehova babatijwe mu mazi menshi uyu munsi, yabwiye UMURYANGO ko icyatumye afata icyemezo cyo kubatizwa muri iri dini ari uko ashaka gukorera Imana atiyandarika nka bamwe mu basore n’ inkumi bari mu kigero cye.

Ababatijwe bose hamwe ni 79

Mu Rwanda harabarurwa abahamya ba Yehova ibihumbi 30. Aba imyemerere yabo ntibemerera kwivanga muri politiki, bivuze ko badashobora kuba mu ishyaka rya politiki, gutora cyangwa gutorwa kuko ngo byaba ari nko gukeza abami babiri. Bizera ko umuyobozi ari Imana cyangwa Yehova nk’ uko bayita.

Ibitekerezo

  • abahamya nibo bantu bagaragaye ko bakunda abantu bose nta buryarya kuko babwiriza inzu ku yindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa