Uwatorotse gereza ya Rusizi yafashwe agerageza guhunga igihugu yerekeza muri Uganda
Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017
Urwego rushinzwe Imfunga n’abagororwa rwatangaje ko umugabo witwa Simbarikure Theodore wari uherutse gutoroka Gereza ya Rusizi, yongeye gufatwa agerageza guhunga igihugu yerekeza muri Uganda.
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary yagize ati “Umugororwa witwa Simbarikure Theodore, wari watorotse Gereza ya Rusizi tariki ya 2 Mutarama 2017 twaraye tumufashe agerageza kujya Uganda.”
Simbarikure ni mwene Ntibyingingwa na Mukangoboka. Yavutse mu mwaka wa 1976, akaba yari yarakatiwe imyaka 15 (...)
Urwego rushinzwe Imfunga n’abagororwa rwatangaje ko umugabo witwa Simbarikure Theodore wari uherutse gutoroka Gereza ya Rusizi, yongeye gufatwa agerageza guhunga igihugu yerekeza muri Uganda.
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary yagize ati “Umugororwa witwa Simbarikure Theodore, wari watorotse Gereza ya Rusizi tariki ya 2 Mutarama 2017 twaraye tumufashe agerageza kujya Uganda.”
Simbarikure ni mwene Ntibyingingwa na Mukangoboka. Yavutse mu mwaka wa 1976, akaba yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo, azira icyaha cy’ubujura bwifashishije ibikangisho.
- Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary
Ibitekerezo
iyo anshaka nkamunyuza panya road se nikibwa kiba atageze zambarara uganda kontqkibazo kobatikompirika