skol
fortebet

Uwimbabazi Irène avuga ko yafashwe ku ngufu RIB ikavuga ko bitabaye

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uwitwa Uwimbabazi Irène wo mu karere ka Ruhango yatangaje ko bagizi ba nabi bamuteye mu rugo rwe bamufata ku ngufu, baranamukubita baramukomeretsa ariko RIB yatangaje ko mu bizamini yafashwe byagaragaje ko atigeze asambanywa.

Sponsored Ad

Uwimbabazi utuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu Mudugudu wa Muhororo 1 mu Kagari ka Buhoro,yavuze ko abagizi ba nabi bamuteye mu rugo rwe bamufata ku ngufu barangije baranamukubita baramukomeretsa.

Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 5 Kanama ahagana saa Saba aho Uwimbabazi Irène asanzwe atuye.

Yavuze ko bamuvanye mu nzu muri icyo gicuku bamujyana mu rutoki ruri hafi y’urugo rwe aba ari ho bamusambanyiriza, baranamukubita.

Muri Gashyantare 2020 nibwo umugabo wa Uwimbabazi witwa Nzayisenga John yakubiswe n’abantu batamenyekanye bimuviramo urupfu. Gusa abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bararekuwe barataha. Bivugwa ko abishe Nzayisenga John ari bo bashobora kuba bateye mu rugo rwe bahohotera umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Béata, yavuze ko ikibazo cya Uwimbabazi Irène kiri gukurikiranywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bityo ariyo yabibazwa. Ati:

Icyo kibazo kiri muri RIB niba wenda ari amakuru mushaka babafasha.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko rwakoze iperereza ryimbitse ndetse ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko uyu Uwimbabazi atigeze asambanywa.

RIB yagize iti "Iperereza ry’ibanze ku kibazo cya Uwimbabazi Irene utuye mu karere ka Ruhango bivugwa ko yashimuswe agasambanywa ku gahato n’abantu bataramenyekana

Nyuma yaho RIB imenyeye amakuru yohereje itsinda ry’Abagenzacyaha aho icyaha cyabereye ryegeranya ibimenyetso kandi ryihutira kugeza uwahohotewe kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubutabazi buhabwa abakorewe icyo cyaha.

Iperereza ry’ibanze rishingiye ku bimenyetso by’abahanga rigaragaza ko Uwimbabazi atigeze asambanywa.

Ibindi bimenyetso byakuwe ahabereye icyaha biracyasuzumwa na Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane ukuri ku kibazo cya Uwimbabazi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa