skol
fortebet

Uyu mwaka gatanya zariyongereye cyane, Kicukiro iri Ku isonga

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe muri uyu mwaka wa 2018 zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zigeze ku 1311.
Kicukiro iza ku isonga mu kugira gatanya nyinshi uyu mwaka kuko imiryango 210 yatandukanyijwe byemewe n’amategeko, Gasabo ni 190 naho Nyarugenge ziba 157.
Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.
Byatangajwe kuri uyu (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe muri uyu mwaka wa 2018 zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zigeze ku 1311.

Kicukiro iza ku isonga mu kugira gatanya nyinshi uyu mwaka kuko imiryango 210 yatandukanyijwe byemewe n’amategeko, Gasabo ni 190 naho Nyarugenge ziba 157.

Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga igaragaza ko imanza za gatanya zakiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu 2016 zari 21, 2018 ziba 69 naho 2018 zigera 1311.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru kivuga ku cyumweru cyahariwe ubucamanza kizatangira tariki 26 Ugushyingo kikarangira tariki 30 Ugushyingo 2018.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yagize ati “ Uko bigaragara, imibare yarazamutse mu nkiko z’ibanze, mu 2016 hari imanza 21, mu 2017 ni 69, mu 2018 ni 1311. Ni ukuvuga ko zimaze kwiyongera cyane mu muri uyu mwaka wa 2018.”

Rugege yavuze ko akenshi bigera ku rwego rwo gutandukanya abashakanye nta yindi nzira ishoboka, asaba abaturage kujya bakumira mbere bifashisha ibisubizo biri mu muco nyarwanda mu kunga abashakanye.

Ati “Aho abantu bananiranywe, nta kuntu wabigenza bagomba gutandukana ariko hakabayeho uburyo bwo gukurikirana umuryango igihe hagaragayemo ibibazo kugira ngo bitagera aho bagomba gutandukana cyangwa kwicana.”

Mu 2018, Nyamagabe niho hamaze kugaragara gatanya nke kuko ari ebyiri, naho muri Rubavu ni eshanu.

Ubwiyongere bwa gatanya bushobora gushingirwa ku ivugurura ry’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu 2016,aho hongewemo ingingo zishobora gutuma abashakanye basaba gatanya.

Ubusanzwe abasaba gatanya bashingiraga ku bintu birimo kuba umwe muri bo yarahawe igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi cumi n’abiri nibura no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.

Itegeko rishya ryongeyeho izindi mpamvu zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro.

Itegeko rishya rinateganya ko abashakanye bamaze nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo (aho kuba imyaka itatu nk’uko byari bimeze mu itegeko rya 1988) bashobora gusaba ubutane.

Ubu kandi ababyeyi b’abashakanye, abakozi bo mu rugo n’abana bemerewe gutanga ubuhamya mu rubanza rwa gatanya igihe bibaye ngombwa.

Igihe

Ibitekerezo

  • Gatanya nyinshi zikomoka ku ngaruka y’icyaha cy’ubusambanyi
    Musore nawe mugabo buri gihe n’aho uri hose zibukira urukundo rwihishwemo n’icyaha cy’ubusambanyi ku mwana, ku mwangavu, ku nkumi no ku mugore wubatse. Mwana w’umukobwa, mwangavu, nkumi nawe mugore zibukira uguha igisa n’icyiza ariko cyihishwemo n’irari ry’ubusambanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa