skol
fortebet

Visi meya ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu I Ngoma na Gitifu w’’akarere ka Bugesera nabo beguye

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Kwegura kw’abayobozi bo mu turere kwakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba aho uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yanditse ibaruwa asaba kwegura we n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera.

Sponsored Ad

Bwana Rwiririza wari umujyanama w’umurenge wa Rukira akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma yandikiye njyanama asaba kwegura kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana kuwa Gatanu igasuzuma ubwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya aho yavuze ko abona atagifite imbaraga zo kugendana n’umuvuduko w’iterambere aka karere kariho ndetse no gusohoza inshingano ze.Nawe ategereje ko njyanama iterana igasuzuma ubwegure bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa