skol
fortebet

Wa munyarwanda umwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yasezeweho bwa nyuma n’umuryango we muri Ethiopia[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Nyakwigendera Musoni Jackson yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR muri Sudani y’Epfo, ndetse yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Musoni Jackson yitabye Imana asize umugore n’abana babiri; umuhungu n’umukobwa.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 ni bwo hamenyekanye amakuru y’impanuka y’indege Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yari itwaye abagera ku 157 bose bahasize ubuzima barimo n’umunyarwanda witwa Musoni Jackson.

Musoni Jackson waje kumenyekana ntabwo umubiri we wigeze uboneka ngo uze gushyingurwa mu Rwanda, abo mu muryango we barimo nyina berekeje muri Ethiopia aho bagiye gushyira indabo ahaguye indege yapfiriyemo nyakwigendera.

Abaguye muri iyi ndege bigoye kubona imibiri yabo ku buryo abagize imiryango yabo bari kwerekeza ahaguye iyi ndege bakunamira ababo bakanahashyira indabo mu gihe hetegerejwe ko hubakwa urwibutso.

Ibitekerezo

  • Nta kundi niyigendere.Ikibazo nuko umubiriwe udashobora kuboneka kubera ko wahiriye mu ndege.
    C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Benshi bibaza uko bigenda iyo dupfuye.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo yakitaba imana kandi aba atumva.Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa