skol
fortebet

WDA yafunze ibigo byigisha ubumenyingiro birindwi ihagarika ibigera kuri 62

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro,WDA, cyafashe umwanzuro wo gufunga ibigo birindwi, kinatanga ibyumweru bibiri ku bindi bigo 62 kugira ngo bibashe gukemura ibibazo bifite hanyuma byongere kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Sponsored Ad

Bimwe muri ibi bigo byahagaritswe kubera umwanda ukabije, ibikoresho bike ugereranyije n’amasomo abitangirwamo, abarimu badahemberwa igihe, kutagira amacumbi y’abanyeshuri n’inyubako zitujuje ibisabwa na Minisiteri y’Uburezi.

A bayobozi bamwe b’ibigo batangarije RBA ko batunguwe n’iki cyemezo kuko hari abari baranditse abazabyigamo.

Umwe yagize ati “Hari ibigo bafunze kandi byaratangiye kwakira abanyeshuri. Mu by’ukuri hazavuka amakimbirane hagati y’ishuri n’abo ryakiriye mu gihe ritazashobora kubaha serivisi barisabye.’’

Undi yagize ati “Twari dufite abanyeshuri bagera kuri 650. Dukurikije ibyagenzuwe n’ibyagaragajwe bitameze neza, icyo twakoraga ni uko twageragezaga gusubiza ku murongo ibyo twasabwe.’’

Ababyeyi n’abanyeshuri bo bagaragaje impungenge ko imyigire y’abana izangirika kuko hari abari barishyuye amafaranga y’ishuri bazagorwa no kubona aho bakomereza amasomo.

Basabye inzego zibishinzwe kubafasha kutazacikanwa n’amasomo mu gihe Umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzaba utangiye ku wa 14 Mutarama 2019.

Umuyobozi ushinzwe gutanga Uburenganzira bwo gutangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri WDA, Uwamahoro Solange, yavuze ko nta gutungurana kwabayeho kuko hakozwe ubugenzuzi ndetse abayobozi b’ibigo berekwa ibyo bagomba gukosora.

Yagize ati “Barabizi. Ahubwo uw’inkwakuzi uyu munsi yaje atubwira ati ‘njye bya bindi mwambwiye narabirangije.’ Ntiwavuga ko twabahaye igihe gito kuko babonye igihagije. Uyu munsi twabazanye kubereka ko ibyo twakoze bitari impfabusa ahubwo twabishyizemo imbaraga kubera impamvu y’ireme ry’uburezi.’’

Ubugenzuzi bwakozwe na WDA mu mashuri 341 yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda hose kuva ku wa 8 Ukwakira kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2018.

Ibigo birindwi byafunzwe bitemerewe kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2019 birimo Solidarity Academy na Horizon Technical School byo muri Nyarugenge; Kigali TVET School na Kigali International College muri Gasabo; Nyarugunga TVET School muri Kicukiro; Collège Baptiste de Ngarama (COBANGA) y’i Gatsibo na Karongi TVET School y’i Karongi.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa