skol
fortebet

Young Grace yavuze byinshi ku mwana atwite birimo n’uburyo yamutwise bitari byateguwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace mu muziki, abinyujije k’urubuga rwa Instagram yatangaje byinshi kuri uyu mwana we agiye kwibaruka.

Sponsored Ad

Mu magambo uyu muhanzikazi yanditse yari ku ifoto iriho umubyeyi uteruye umwana, yisanisha nawe agira ati “Kuba bitari byateguwe… ntabwo bivuze kuba atarashakwaga cyangwa adakunzwe. Ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bumenya icyo nari nkeneye mbere y’uko ngikora.”

Young Grace avuga ko n’ubwo yatwise atabiteguye bidakuyeho urukundo rwa kibyeyi agomba umwana we. uyu muhanzikazi uririmba injyana ya HipHop yatangaje ko atwite ku wa 8 Werurwe 2019, abinyujije kuri Instagram nyuma y’amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba atwite.

Young Grace asanzwe akundana n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ni nawe se w’umwana atwite.

Abayizera Marie Grace ni umwe mu bahanzikazi batwite muri iyi minsi ndetse ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye yanamaze guha izina rya “Diamante” kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga nk’umugore wese witwgura kubyara.

Young Grace yemereye Rwabuhihi Hubert ko bazabana nk’umugabo n’umugore ku wa 19 Nzeri 2018 mu birori uyu muhanzikazi yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa