skol
fortebet

Yvonne utaramenye ababyeyi be yavuze inkomoko y’amarira yashotse ku matama abonye Kagame

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Uwimana Yvonne w’imyaka 23 y’amavuko, yasutse amarira y’ikirenga ubwo yabonaga umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame yaje kwiyamamariza mu karere ka Rubavu.
Uyu mukobwa utaramenye ababyeyi be kuva akivuka, yagaragaraje ibyishimo by’ikirenga abonye Paul Kagame amaso ku maso ku nshuro ya mbere. Mu kiganiro na IGIHE ducyesha iyi nkuru yavuze ko icyatumye asuka amarira ndetse agakomeza kugaragaza gushyigira kudasanzwe.
Amafoto yafashwe na gafotozi Nkurunziza Faustin agaragaza iyi nkuru (...)

Sponsored Ad

Uwimana Yvonne w’imyaka 23 y’amavuko, yasutse amarira y’ikirenga ubwo yabonaga umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame yaje kwiyamamariza mu karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa utaramenye ababyeyi be kuva akivuka, yagaragaraje ibyishimo by’ikirenga abonye Paul Kagame amaso ku maso ku nshuro ya mbere. Mu kiganiro na IGIHE ducyesha iyi nkuru yavuze ko icyatumye asuka amarira ndetse agakomeza kugaragaza gushyigira kudasanzwe.

Uyu mukobwa yavuze ko akunda Perezida Kagame ndetse ngo amufata nk’umubyeyi we

Amafoto yafashwe na gafotozi Nkurunziza Faustin agaragaza iyi nkuru yazamuye amaboko afite ibirango bya FPR Inkotanyi yegeranye na bagenzi be.Uwimana yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli (UTB) Ishami rya Rubavu.

Yavuze icyatumye asuka amarira ubwo Paul Kagame yari i Rubavu:

N’amarangamutima menshi, Uwimana asobanura uko amarira yashotse yagize ati “Ikintu cya mbere cyabinteye ubusanzwe nkunda umusaza, nkunda Perezida Kagame Paul; nari narifuje kumubona kera nkiri umwana, ni ukuvuga ngo ni ubwa mbere nari mubonye imbonankubone. Numvaga nyine kumubona ari ibintu bidasanzwe kuri njyewe; namubonye numva birandenze cyane, mbese numvaga nshaka no kumukoraho nkumva byandenze, nkumva mbuze ukuntu nifata … n’ubu iyo mbitekereje ndumva ntazi ukuntu meze.“

Ngo uyu mukobwa wykuriye mu kigo cy’imfubyi cya SOS Gikongoro ntiyagize amahirwe yo kumenya ababyeyi be. Avuga ko nta mateka na make azi ku nkomoko ye, uretse kumva ko akomoka i Kaduha.

Yvonne yavuze muri make urukundo afitiye Kagame:

Yagize ati “Nasobanukiwe FPR Inkotanyi, nsobanukirwa neza Kagame, mbona ahantu bakuye u Rwanda, mbona ahantu tugeze, mbona ukuntu agenda azamura u Rwanda, mbona ni umuntu w’umunyabwenge cyane, numva ndamukunze pe. Ni byinshi cyane, gusa ku mutima wanjye ndamukunda bikomeye, bikomeye. Na bagenzi banjye n’inshuti zanjye nkunda kubabwira ngo ni papa wanjye. Numva ari umubyeyi wanjye pe.”

Bitewe n’urukundo afitiye Kagame, umutima wa Uwimana nturatuza kuko agifiteho icyifuzo gikomeye.

Yagize ati “Mbonye ukuntu nabona umusaza [Kagame Paul]amaso ku maso, nkamusuhuza, nkamuganiriza mbese nk’uko numva ari umubyeyi wanjye koko, byaba ari akarusho, ndamukunda bikomeye.”

Uretse kuba Uwimana yaragaragaye arira abonye Kagme hafi ye n’ubusanzwe ngo n’iyo amubonye kuri televiziyo, nabwo asabwa n’amarangamutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa