skol
fortebet

‘Abagore barya ruswa gake’ Jeannette Kagame

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida w’ u Rwanda yavuze ko ibigo bifite abagore benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo birangwamo ruswa nkeya, nyamara ngo iyo ruswa itanzwe abagore nibo bagerwaho n’ ingaruka cyane.

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore izamara iminsi 2. Insanganyamatsiko ni "Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika mu kurwanya ruswa."

Jeannette Kagame yavuze ko yavuze ko ruswa igaragara no mu bihugu byaba ibyateye imbere n’ ibiri mu nzira y’ amajyambere.

Yavuze ko ruswa ibangamira imitangire ya serivise mu nzego zose zirimo ubuzima, ibikorwaremezo, amazina isuku n’ isukura kandi ngo aho hose abagerwaho n’ ingaruka cyane ni abana n’ abagore. Nubwo bimeze gutya ariko ngo inzego zirimo abagore zirangwamo ruswa nke

Yakomeje agira ati “ Inyigo nyinshi zigaragaza ko abagore baka ruswa gake, ndetse ko ibigo bifite abagore benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo bikora neza mu bijyanye n’ icungamutungo kandi ntibyihanganire ruswa na gato”

Yavuze ko ubushakashatsi bwa UNDP bwerekanye ko abagore 76% babuze amahirwe mu bikorwa bya Leta kubera ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa