skol
fortebet

Abagore bo mu nteko y’ u Rwanda biyongereyeho 3% [Urutonde rw’ abadepite bamaze kumenyekana]

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora y’ Abadepite yabaye mu minsi itatu ishize irerekana ko muri manda y’ abadepite 2018-2023 bazaba ari 67,5% bavuye kuri 64% muri manda ishojwe.

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora NEC kuri uyu 4 Nzeli 2018 yatangaje ko FPR Inkotanyi yatsindiye intebe 40 kuko yagize amajwi 74% bivuze ko mu matora yo ku Cyumweru no ku wa Mbere yatowe n’ Abanyarwanda miliyoni 6,6.

Komisiyo y’ amatora yatangaje ko amatora y’ abadepite yitabiriwe ku kigero cya 93% ugereranyije na miliyoni 7.2 bari kuri lisite y’ itora.

Itegeko nshinga rigena ko mu ntebe 80 ziba mu nteko 24 zigomba kwicarwamo n’ abagore 24 bahanye na 30% bivuze ko Inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite izaba igizwe n’ abagore 54 bahanye na 67,5%.

Mu badepite muri 40 bazava muri FPR 24 ni abagore, mu badepite 5 bazava mu ishyaka riharanira Imibereho Myiza y’ Abaturage PSD 2 ni abagore, muri badepite 4 bazava mu ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa buri muntu PL 2 ni abagore , mu badepite 2 bazava mu ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi PS- Imberakuri 1 ni umugore, mu badepite 2 bazava mu Ishyaka rihanira kurengera ibidukikije n’ iterambere DGPR nta mu mugore urimo, umudepite uzava mu kiciro cy’ abafite ubumuga ni umugabo, babiri bo mu rubyiruko harimo umugore umwe, hakiyongeraho na 24 bo kiciro cy’ abagore.

Abayobozi b’ amashyaka yabonye imyanya mu nteko yose yishimiye ibyavuye mu matora nubwo asanzwemo yatakaje intebe hakinjiramo amashyaka abiri mashya ari PS – Imberakuri na DGPR.

Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier wagaragaye ku rupapuro rw’ itora yitwa Nsengimana aho Nsengiyumva yavuze gutsindwa kwe NEC ibitemo uruhare.






Kuri hiyongeraho Eugene Musorini watowe mu kiciro cy’ abafite ubumuga, na Kamanzi Ernest na Clarisse Imaniriho batowe mu kiciro cy’ urubyiruko.

Amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora y’ ikiciro cy’ abagore, Komisiyo y’ Amatora yizeje Abanyarwanda ko iyatangaza uyu munsi tariki 5 Nzeli 2018.

Ibitekerezo

  • Ino Nteko ni imbyeyi nukuri nibashotorana mu Nteko nka abi Bugande bazajya bapfuragurana imisatsi baryane ni nzara hhm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa