skol
fortebet

Minisiteri y’ Ubutaka n’ amashyamba yakuweho imaze amezi 14 ebyiri zihindurirwa inyito

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Muri Minisiteri ebyiri zari nshya muri guverinoma y’ u Rwanda imwe yakuwemo indi ihindurirwa inyito nk’ uko bigaragara muri guverinoma nshya igizwe n’ abagore n’ abagabo bangana 50%, 50% yatangajwe kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Umwaka ushize wa 2017, ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ye ya 3 yashyizeho guverinoma igizwe nshya igizwe na Minisiteri 20 harimo Minisiteri y’ Ubutaka n’ amashyamba. Iyi Minisiteri kuri uyu wa 18 ukwakira 2018 ntabwo yongeye kugaragara mu mavugururwa yakoze nyuma y’ umwaka umwe n’ amezi 14 ishyizweho. Minisiteri y’ Ibidukikije yo yagumyeho inagumana Minisitiri wayo Dr Vincent Biruta.

Muri iyi guverinoma yashyizweho tariki 31 Kanama 2017, Minisiteri y’ Urubyiruko n’ Ikoranabuhanga yabyaye iy’ Urubyiruko ukwaho ihwabwa Rose Mary Mbabazi ngo ayiyobore , hashyirwaho iy’ Ikoranabuhanga n’ Itumanaho.

Iyi Minisiteri y’ Ikoranabuhanga n’ itumanaho yahinduriwe izina yitwa Minisiteri y’ Ikoranabuhana mu Itumanaho na inovasiyo. Ihabwa na Minisitiri mushya Ingabire Paula asimbuye Rurangirwa Jean de Dieu.

Minisitiri Ingabire Paula ategerejwe n’ akazi katoroshye ko kongera internet mu gihugu no kuyongerera umuvuduko dore ko mu ntonde zikorwa u Rwanda rutagaragara mu bihugu 100 bya mbere mu kugira interineti yihuta. Uretse ni icyo Abamubanjirije bashutse abagenzi bo mu mujyi wa Kigali ko babashyiriye interinete mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ikora igihe gito ihita ihagarara.

Indi Minisiteri yahinduriwe izina ni Minisiteri y’ Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, yagizwe Minisiteri y’ Ubutabazi ihabwa na Minisitiri mushya Germaine Kamayirese wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo. Minisiteri y’ Impunzi n’ imicungire y’ ibiza yayoborwaga na Debonheur Jeanne d’ Arc.

Abaminisitiri bashya n’ abahinduriwe Minisiteri

Abaminisitiri bagumye muri Minisiteri bayoboraga

Muri rusange guverinoma yashyizweho igizwe na Minisiteri 19, bivuze ko zagabanyutseho imwe kuko zari 20. Iyi guverinama nshya kandi igizwe n’ abagore 50% n’ abagabo 50% bivuze ko itanyuranyije n’ ihame ry’ Umuryango w’ Abibumbye riri no mu itegeko nshinga ry’ u Rwanda risaba ko abagore bagira 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ibitekerezo

  • Inovasiyo ni iki mwokagira Rwabutogo mwe ab’ururimi rwikinyarwanda ni mudutabare na bavuga nti bavuga. Ntibavuga inovasiyo bavuga .................???????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa