skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Québec wemeye gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 10 Ukwakira, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Québec,François Legault, nyuma y’ uko avuze ko ashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Sponsored Ad

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu bihugu biri muri OIF bari mu Mujyi wa Erevan, aho kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018 hatangira inama y’Inteko Rusange ya 17 y’uyu muryango.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko aba bayobozi bahuye nyuma y’uko Legault “yemeye gushyigikira Louise Mushikiwabo, umukandida ushyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’Umunyamabanga Mukuru utaha wa OIF’.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora OIF.

Nyuma yaho, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Québec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.

Kuri uyu wa Kane i Erevan muri Arimeniya, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 17 y’Ibihugu bihuriye ku gukoresha ururimi rw’Igifaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa