skol
fortebet

Perezida Kagame yatanze icyizere ko kimwe cya kabiri cy’ abatuye isi benda kugerwaho na internet

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko internet yenda kugera kuri kimwe cya kabiri cy’ abatuye Isi agaragaza ko umunsi byagezweho azaba ari intambwe nziza.

Sponsored Ad

Perezida Kagame akaba n’umwe mu Bayobozi ba Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’iyi Komisiyo ibera i New York aho yari kumwe na Carlos Slim bafatanyije kuyiyobora, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO.

Kagame yavuze ko yishimiye kwakira abakomiseri bashya bitabiriye inama ya Komosiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti. Avuga ko bizeye ko inkunga yabo izaba ingirakamaro muri iyi Komisiyo.

Yakomeje agira ati “Turitegura kugera mu gihe kidasanzwe aho kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagerwaho na Interineti. Iyi ni intambwe tugomba kwishimira nubwo iri terambere ritagabanyijwe ku buryo bungana mu bice byose by’Isi”.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo ukwiye gukoreshwa kugira ikoranabuhanga rigere kuri bose ati “ Uburyo bwiza bwo kubikora n’ugukorana bya hafi hagati y’abafatanyabikorwa bose: ari za leta, abikorera n’abashakashatsi.”

Perezida Kagame uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika biteganyijwe ko azitabira inteko rusange y’ abakuru b’ ibihugu byibumbiye mu muryango w’ Abumbye.

Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga tugomba gutekereza ku birigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa