skol
fortebet

Reba amafoto y’ ubudasa ya Perezida Kagame yafashwe ubwo hafatwaga amashusho ya filime ’Rwanda Royal tour’

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kwerekana igice cya mbere cya filime mbarankuru ‘Rwanda Royal tour’ yerekana ahantu nyaburanga habereye ubukerarugendo mu Rwanda. Amwe mu mafoto ya Perezida Kagame yafashwe n’ uwateguye iyi filime yashyizwe ahagaragara.

Sponsored Ad

Igice cya mbere cya Rwanda Royal Tour cyerekaniwe muri Leta ya Chicago muri USA. Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’ iyi filime ndetse hari ubwo yatemberanaga n’ Umunyamerika Peter Greenberg watunganyije iyi filime bakajyana ahantu nyaburanga hatandukanye mu Rwanda nko muri parike n’ ahandi.

Amashusho y’ iyi filime yafashwe mu mpera z’ umwaka ushize. Producer Peter Greenberg amenyereweho gukorana filime mbarankuru n’ abakuru b’ ibihugu batandukanye mu isi.

Mu bakoranye izi filime harimo Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’ umwami wa Jordan, Abdallah.

Iyi filime izerekanwa kuri televiziyo yo muri Amerika PBS (Public Broadcasting Service) kuva ku wa kane.

Abanyarwanda bazagira amahirwe yo kureba iyo filime kuri televiziyo y’ igihugu ku wa Gatanu saa moya kugera saa mbili z’ umugoroba.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa