skol
fortebet

Abakozi ba Skol basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi b’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi.

Sponsored Ad

Ni mu gihe Isi yose ikomeje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni.

Abakozi ba Skol Brewery Ltd Rwanda barangajwe imbere n’abayobozi b’uruganda, kuri uyu wa kane tariki 11 Mata 2024 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Aba bakozi babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazengurutswa mu bice bitandukanye bigize uru rwibutso basoza bunamira imibiri irushyinguyemo.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda, Eric Gilson, yavuze ko ibyabaye muri iki gihugu bigomba kubera benshi isomo ndetse ubumwe bukaba aribwo bukwiriye kuranga Abanyarwanda kurusha ibibatanya.

Gilson yongeyeho ko Kwibuka bifasha gukomeza kuzirikana imbaga y’Abatutsi bishwe muri jenoside yabakorewe, gushimangira ubumwe buganisha no ku iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “Tureke uru rwibutso rube imbarutso yo gusubiza amaso inyuma no kwiga isomo, ntibizongere ukundi. Turebe ikiduhuza kurusha ikidutanya. Twunamiye ababuriye ubuzima bwabo muri Jenoside ndetse tunifatanya n’ababuze inshuti n’abavandimwe.”

U Rwanda n’Abanyarwanda turi kwibuka ku ncuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni. insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti"Twibuke twiyubaka".

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd mu Rwanda rukora ibinyobwa birimo ibidasembuye nka Skol Panache n’ibisembuye nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette n’izindi.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa