skol
fortebet

Abakozi bahombya Leta kubera uburangare akabo kashobotse

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta y’ u Rwanda igiye gutangira guhana yihanikiriye abantu barangara mu kazi bagatuma Leta ihomba.
Ibi Minisitiri w’ intebe yabitangaje kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016, ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe n’ abagize Inteko Ishingamategeko nyuma yo kubagezaho ikiganiro ku bijyanye n’urwego rw’Imicungire y’Abakozi ba Leta.
Ni mu gihe mu minsi ishize hagiye humvikana abayobozi n’ abakozi ba Leta bafata ibyemezo binyuranyije n’ amategeko mu kazi bigashora (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta y’ u Rwanda igiye gutangira guhana yihanikiriye abantu barangara mu kazi bagatuma Leta ihomba.

Ibi Minisitiri w’ intebe yabitangaje kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016, ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe n’ abagize Inteko Ishingamategeko nyuma yo kubagezaho ikiganiro ku bijyanye n’urwego rw’Imicungire y’Abakozi ba Leta.

Ni mu gihe mu minsi ishize hagiye humvikana abayobozi n’ abakozi ba Leta bafata ibyemezo binyuranyije n’ amategeko mu kazi bigashora Leta mu manza yazitsindwa ikishyura akayabo. Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta nayo ntihwema kugaragaza ibihombo Leta iterwa n’ imishinga ya bimwe mu bigo bya Leta idashyirwa mubikorwa uko bikwiriye bigatuma amafaranga ya Leta ahatikirira. Ibi bikiyongera n’ amafaranga aburirwa aburirwa irengero mu bigo bya Leta.

Muri iki kiganiro abadepite bongeye kubaza Minisitiri w’ intebe Murekezi icyo guverinoma igiye gukorera abantu bateza Leta ibihombo, abasubiza ko igiye gutangira kubahana yihanuriye.


Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi

Yagize ati “Honorable depite Mukarugema yabajije ati hari abantu bahombya Leta ese harakorwa iki ngo Leta ihane kandi igabanye icyo gihombo. Tugiye guhana twihanukiriye abantu bahombya Leta kubera uburangare”

Iki cyemezo kiziye igihe kuko inzego zitandukanye zirimo inteko ishinga amategeko, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane n’ izindi batahemye gusaba ko abagira uruhare mu guhombya Leta bose bajya babiryozwa.

Buri mwaka Leta y’ u Rwanda ihomba miliyoni zirenga ibihumbi 500, zirimo amafaranga aba yaranyerejwe, ayo iba yarishyuye mu manza yatsinzweno n’ andi.

Inteko ishinga amategeko yagaragarije Minisitiri w’ intebe ikibazo cy’ uko urwego rw’ akagari rugira abakozi 2 gusa bakora akazi kenshi, avuga Leta yabuze ubushobozi bwo kubongera. Ku kibazo cy’ uko abakozi benshi bigura ku karere ntibegere abaturage, Minisitiri w’ intebe yavuze ko bagiye kubirikirana.

Abadepite kandi babajije ikibazo cyo kuba hari akazi ka Leta gashobora kuzajya gapfa bitewe n’ uko Leta yongereye iminsi y’ ibiruhuko mu minsi mikuru, Minisitiri w’ intebe avuga ko abakozi ba Leta bagomba kuruhuka kuko baba bakoze.

Yagize ati “Iminsi yiyongera ku ma konje iriyongera kuko abakozi ba Leta barakora cyane umusaruro ukiyongera kuko twagiye tubigaragaza. Kandi reka banaruhuke bage muri shopping bage kugura, banatembere Business zizamuke, igihugu gitere imbere abakozi ba Leta nabo babigizemo uruhare”

Abajijwe ikibazo cy’ abaganga bahabwa amahugurwa n’ ibitaro bya Leta bagahita bigira gukora mu bitaro byigenga, Minisitiri w’ intebe yavuze ko iyo abaganga bahuguwe bakajya gukora mubikorera nta gihombo kirimo kuko n’ aho bajya bavura Abanyarwanda. Ngo cyokora hakenewe amahugurwa benshi kugira ngo nibagenda hagire abasigara.


Intumwa za Rubanda zabajije ibibazo zitanga n’ ibitekerezo nyuma yo kugezwa ikiganiro ku bijyanye n’urwego rw’Imicungire y’Abakozi ba Leta na Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi

Amahugurwa ya hato na hato kandi umukozi akajya mu kazi gukora ibyo yize mu ishuri, niba bitaba bica amarenga ko amashuri apfunyikira amazi abanyeshuri Minitiri w’ intebe asubiza ko ku isi hose amahugurwa atangwa kandi ko ari ngombwa.

Intumwa za rubanda kandi zabajije Minisitiri w’ intebe niba guverinoma itabona ko hakwiriye kujyaho umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ ubuhinzi n’ ubworozi, ushinzwe ubworozi nayo ikagira babiri nka MINALOC, bitewe n’ uko ubuhinzi n’ ubworozi aribyo bitunze Abanyarwanda benshi, Minisitiri w’ intebe aravuga ati “Reka iki tube tukiretse”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa