skol
fortebet

"Abo bantu ntibakwiye guhagarika ubuzima bwacu"-Perezida Kagame avuga ku bakoze Jenoside bacyihishe hanze

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko hakiri ibihugu byinangiye gutanga ubutabera ku babicumbitsemo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bitahagarika ubuzima bw’igihugu.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ikiganiro n’abanyamakuru gikurikira umunsi watangirijweho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Ku bantu bari ahantu hatandukanye bagize uruhare muri Jenoside, barahari. Twavuganye n’abantu babacumbikiye, twabikoze imyaka myinshi. Hari ibyatanze umusaruro n’ibitarakunda, ariko abo bantu ntibakwiye guhagarika ubuzima bwacu kugenda uko bugomba kugenda.’’

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yizeye ko ibiganiro bizatanga umusaruro.

Ati “Twagiranye ikiganiro cyiza. Twumva neza kimwe ibiri kuba n’uburyo bwiza twakorana mu kubikemura. Naranyuzwe. Twabiganiriye kandi nizeye ko Perezida na we yanyuzwe ko dushobora gutera intambwe mu gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye.’’

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko politiki ziciriritse zikomeje kwimakazwa n’abayobozi bo mu Karere zidashobora gutanga umusaruro.

Ati "Ni politiki igamije gutandukanya abantu baba abo mu gihugu cyangwa mu karere. Iba ishingiye ku bwoko, amadini n’izindi mpamvu. Ntiwayobora neza, ntiwagira gutuza mu gihe uca abantu mo ibice, ubavangura. Ni he tubibona mu mateka ko hari sosiyete byatanzemo umusaruro?.’’

Perezida Kagame yavuze ko hari iby’ingenzi byibandwaho mu kubaka Igihugu haherewe ku bibazo byacyo bwite ndetse no gukorana n’abandi.

Ati:"icya mbere ni ukubasha kumenya ibibazo byacu imbere, byaba ibijyanye n’amateka yacu, aho duherereye ku ikarita y’Isi, no kubasha kumenya ibyo dushobora gukemura.

Yakomeje ati “Nta gihugu cyaba ikirwa, ngo gihitemo kuvuga ko kizabaho cyonyine. Tugerageza kureba ibiduhuza hagati yacu, duhereye ku baturanyi bacu n’ahandi kure.’’

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ari mwiza ndetse rwiteguye kuwusigasira.

Ati “Inyuma y’ibyo hari amateka maremare y’ibibazo bigendanye n’ibyabaye mu gihugu mu myaka 30 ishize. Niyumvamo ko hari intambwe yatewe. Ntekereza ko Abafaransa ari abantu bashyira mu gaciro kandi dushobora gukorana.’’

Perezida Kagame yabajijwe aho abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere.

Yasubije ati “Tuzakomeza gutera imbere, tugere aho abandi bari aho bamwe bamwe batanabyitaho. Iyo ubona ibihugu biteye imbere, kuki u Rwanda cyangwa Afurika itatera imbere kuri urwo rwego?”

Yavuze ko ikigomba gukorwa ari politiki iboneye ifasha abaturage kugera ku yindi ntambwe mu iterambere. Yavuze ko icyo aricyo abaturage bifuza, ndetse n’abayobozi.

Ati “Buri wese arashaka iterambere”.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwo mu myaka 30 rukwiriye kuba nibura inshuro eshatu, enye cyangwa eshanu rwiza kurusha urwo ubona uyu munsi. Imyaka 30 tuvuye mu mva tukaba tugeze aha, ndatekereza ko imyaka 30 iri imbere tuzaba tutavuye mu mva, kuri iyi nshuro tuzaba tuvuye ku ntambwe ikomeye tuzaba twarateye.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kwibaza impamvu M23 iriho mbere yo kubanza kubaza u Rwanda niba ruyifasha.

Ati “ Abadushinja gufasha M23, nababaza nti kuki mudafasha M23?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa