skol
fortebet

’Aha mu Rwanda ntabwo mucumbitse,ni iwanyu’-Perezida Kagame akebura abahora barota kujya mu mahanga

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakebuye Abanyarwanda baba mu Rwanda ibirenge bidakora hasi nk’aho igihugu atari icyabo ko aho bari ari iwabo ndetse amahanga ahanda.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bahorana imitima ihagaze mu Rwanda bakavuga bati ’nta wamenya’ badakwiriye kwihutira kujya hanze kuko n’ubundi naho bigera nyuma bakabinuba.

Ati ’Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye ku Banyarwanda, u Rwanda mu mitima yacu.

Aha mu Rwanda,abanyarwanda nta bwo mucumbitse. Ni iwanyu. Gukora ibintu udakoza ibirenge hasi, uvuga uti nta wamenya.Nta wamenya se,handi uzamenya se uzamenya ni he? Ahandi uzajya ntuvuge ngo nta wamenya ni he?.

Ko nabonye basigaye babahambiriza bakabatugarurira.Basigaye bahambiriza abantu bakabasubiza aho bavuye.Narabibabwiye.

Hari uwavuye aha agenda avuga ati ’mu Rwanda ntawe usinzira,aragenda arahunga ndetse ajya mu bihugu bikize.Baramufata baramugaburira,kuko nta n’akazi yakoraga.

Abo bose bazahambiriza babagarure.Hari abo twebwe tunagarura.Ntabwo ndi bubitindeho.Ariko bariya barabarambiwe,bafite ibibazo byabo bimaze kubarenga.Usibye ko n’ubundi iyo uriyo baguha ubusa.Ujyayo ukirirwa usakuza ukwezi kwashira ukajya gufata iposho kubera ko wavuze u Rwanda nabi gusa."

Perezida Kagame yavuze ko mu bantu azi bavuye mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu byitwa ko byateye imbere nta wigeze agerayo ngo agirire amahirwe mu kurusebya cyangwa kuruvuga nabi.

Ati: "Naranababajije mumbwire, uwavuye aha avuga ibyo yavugaga byose [...] uwabigireyemo amahirwe nimumbwire umwe gusa, sinsabye benshi. Muri 500 bagiye bavuza induru babeshya,muri bo umwe wagize amahirwe nibura ngo yavanyeyo iki,ninde? muzamumbwire, n’ubu ntimuramumbwira. Mumushakishe ariko."

Yakomoje kuba profeseri bahunga igihugu babeshya bakajya gutwara amakamyo muri Amerika. Ati "Bamwe bari ba porofeseri, baratwara amakamyo, ariko na hano hari amakamyo. Ugahunga igihugu ubeshya ukajya muri Amerika gutwara ikamyo gusa, ariko ukishima ngo uri muri Amerika? Urishimye ko yaguhaye ikamyo yo gutwara itari iyawe?...Abanyarwanda nimutiha ka gaciro niko muzaba."

Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma umuntu asaba imbabazi z’uwo ari we.

Ati"Ku banyarwanda, ni nde utarize isomo muri ibi ngibi ko urwanira, uharanira kuba uwo ushaka kuba cyangwa uwo uri we. Nta wundi ukwiriye kuba abiguha. Nta we uhari.

Twebwe nk’u Rwanda, ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana nabyo. Dufite ibibazo by’umwihariko: turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza; ni buto, ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa