skol
fortebet

Col Mamadi Doumbouya uyobora Guinea agiye gusura u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezidansi ya Guinea Conakry yatangaje ko Perezida w’inzibacyuho,Col Mamadi Doumbouya arasura u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024.

Sponsored Ad

Iyi Perezidansi yavuze ko Col Doumbouya azaza mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.

Biteganyijwe ko Col Doumbouya azafata urugendo rumwerekeza mu Rwanda ku wa 25 Mutarama mu 2024. Azahagurukira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré, Saa 8h30.

Doumbouya agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame i Conakry tariki ya 17 Mata 2023, baganira ku kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Mu ruzinduko rwe muri Guinea, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’inzibacyuho Gen Mamadi Doumbouya, akurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aganira n’abanyeshuri bari kwiga iby’imiyoborere baturutse mu bice bitandukanye bya Guinée ndetse ataha ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa