skol
fortebet

Depite Rwasa agaragaza ko icyo abayobozi begura bita impamvu zabo bwite ari "Ukunanirwa imihigo bahize"

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe mu minsi ishize humvikanye inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari n’abandi bayobozi muri izi nzego z’Ibanze, bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite Depite Rwasa Alfred Kayiranga uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye ahuza iri yegura no kunanirwa kwesa imihigo akavuga ko kwegura kwabo ari ubutwari.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Alfred Rwasa avuga ko abayobozi begura ari umuco mwiza wo kwemera gutsindwa (...)

Sponsored Ad

Mu gihe mu minsi ishize humvikanye inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari n’abandi bayobozi muri izi nzego z’Ibanze, bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite Depite Rwasa Alfred Kayiranga uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye ahuza iri yegura no kunanirwa kwesa imihigo akavuga ko kwegura kwabo ari ubutwari.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Alfred Rwasa avuga ko abayobozi begura ari umuco mwiza wo kwemera gutsindwa kwabo

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Alfred Rwasa avuga ko abayobozi begura ari umuco mwiza wo kwemera gutsindwa kwabo

Mu kwezi kwa Ukwakira heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari babarirwa muri 40 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Iyi nkubiri yo kwegura yakurikiwe no kutavuga rumwe ku mpamvu yatumaga aba bayobozi basezera ku kazi kabo, bamwe bakavuga ko babaga begujwe nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage (RALGA) cyavugaga ko aba bayobozi bagiye bahitamo kwegura nyuma yo kugaragara ko bagize uruhare mu micungire mibi yo muri gahunda zagenewe kuzamura abaturage nka Girinka, VUP, Ubudehe na Mutuelle de Sante.

Perezida wa Komisiyo ya Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu nteko Ishinga Amategeko (umutwe w’Abadepite), Hon Rwasa Alfred avuga ko abayobozi bose bakorera ku mihigo bityo ubonye ko atazayihigura biba bikwiye ko akuramo akarenge ke hakiri kare.

Ati “ Nk’uko tubizi igihugu cyacu ndetse n’abayobozi dukorera ku mihigo, birumvikana ko bamwe muri abo bayozi basinye iyo mihigo igihe basanze ku giti cyabo batagifite ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe, bagasanga bafasha gutanga umusanzu wabo mu bundi buryo bakagira umuco mwiza wo gusaba ko izo nshingano bazivaho bakegura, na byo twabishima.”

Akomeza avuga ko ufata umwanzuro wo kwegura kubera iyi mpamvu aba arebye kure. Ati “ Ni umuco mwiza, iyo udashoboye ikintu urakireka ugakora icyo ushoboye.”

Avuga ko kuba umuyobozi yafata icyemezo cyo kwegura atari igitangaza. Ati “ Ntabwo abantu bose baba bashoboye bimwe, ikiza ni uko basanze batabishoboye bakajya kuba batanga umusanzu ahandi.”

Depite Rwasa avuga ko aba bayobozi beguye ari abo gushimwa ku bwo kwitandukanya n’inshingano babonaga ko batazatangamo umusaruro wifuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa