skol
fortebet

ECCAS: Perezida Kagame na bagenzi be baganiriye ku umutekano n’ ubucuruzi

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 yitabiriye inama idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika yo hagati ECCAS.
Muri iyi nama abakuru yabereye I Libreville muri Gabon abakuru b’ibihugu baganiriye mu bibazo by’ umutekano muke harimo ubwiyongere bw’ iterambwoba mu bice bimwe by’ uyu muryango, ikibazo cy’ imyeshyamba ziri muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, n’ ibibazo by’ u Burundi bikomeje guhungabanya amahoro n’ umutekano mu (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 yitabiriye inama idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika yo hagati ECCAS.

Muri iyi nama abakuru yabereye I Libreville muri Gabon abakuru b’ibihugu baganiriye mu bibazo by’ umutekano muke harimo ubwiyongere bw’ iterambwoba mu bice bimwe by’ uyu muryango, ikibazo cy’ imyeshyamba ziri muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, n’ ibibazo by’ u Burundi bikomeje guhungabanya amahoro n’ umutekano mu karere.

Perezida Ali Bongo Ondimba uyoboye ECCAS yasabye abanyamuryango ba ECCAS gukora nk’ abavandimwe bagakorana kugira ngo babashe guhangana n’ ibibazo byugarije uyu muryango.

Uretse ikibazo cy’ umutekano abakuru b’ ibihugu banaganiriye ku bucuruzi bwaba ubukorerwa imbere muri Afurika n’ ubuhuza Afurika n’ indi migabane. Baganiriye kubucuruzi bukoresha inzira zo mu kirere n’ ubukoresha inzira zo mu mazi..

Buri gihugu cyasabwe gukora urutonde rw’ ibicuruza kizakenera gucururiza mu bihugu binyamuryango bya ECCAS, ni mu rwego rwo kugira ngo hatangizwe uburyo buzwi nka free market aho ibicuruzwa bizajya biva mu gihugu bikajya mu kindi bidatanze amahoro.

Gusa kuko ibihugu byinshi bibeshwaho n’ amafaranga ava mu misoro n’ amahoro ngo hazashyirwaho uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kunganira igihugu cyahuye n’ igihombo bitewe n’ uko aya mahoro azaba yarakuweho.

Umwaka ushize wa 2015 nibwo u Rwanda rwongeye gusubira muri ECCAS, ku mpamvu zirimo no kuba uyu muryango ari isoko ryiza abanyarwanda bacururizamo umusaruro uzava muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”

Uyu muryango ugizwe n’ ibihugu 11 aribyo Angola, Burundi, Cameroon, Chad, Central African Republic, Congo, DR Congo, Equatorial Guinea, Gabon, Rwanda, na Sao Tome & Principe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa