skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyavugwaga ko rushobora kwakira impunzi zo muri Gaza

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,Madame Yolande Makolo yahakanye amakuru yavugaga ko u Rwanda rwaba ruri mu biganiro byo kwakira impunzi z’Abanye-Palestine bari muri Gaza.

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangaje ko ayo makuru ari ikinyoma, ndetse ko nta biganiro birimo kuba ndetse nta n’ibyigeze biba, bityo aya makuru akaba akwiye kudahabwa agaciro.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko “Ibi atari ukuri. U Rwanda nta biganiro na bimwe biri muri uyu murongo rurimo.”

Aya makuru yavugaga ko Chad n’u Rwanda byamaze kwemera ibiganiro by’ibanze, mu gihe ibindi bihugu byabiteye utwatsi. Ni gahunda byavugwaga ko iri kugirwamo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi muri Israel, Mossad na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.

Ikinyamakuru Zman Yisrael,cyo muri Israel cyari cyavuze ko habayeho ibiganiro hagati y’u Rwanda na Israel yo kohereza mu Rwanda Abanye-Palestine.

Ibiro Ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu, byatangaje ko Israel ishobora kuba iri kugirana ibiganiro nk’ibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa Israel watanze amakuru yavuze ko “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ubushake bwo kwakira aba bimukira, ndetse iki gihugu kikaba kiri mu biganiro n’ibindi.”

Aya makuru atangiye gucicikana nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Imari muri Israel, Bezalel Smotrich na mugenzi we w’umutekano, Itamar Ben Gvir, batangiye kuzamura igitekerezo cyo gutuza Abanye-Palestine hanze ya Gaza.

Ni gahunda ku ikubitiro yamaganiwe kure na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa