skol
fortebet

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku byo kwima ubuhungiro impunzi yashinjwe

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza Robert John Reed yavuze ko mu myanzuro yagendeweho banga icyemezo cy’Ubwongereza cyo kohereza mu Rwanda abimukira harimo ko rwanze gucumbikira impunzi z’abanya Syria na Afghanistan.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yavuze ko mu byashingiweho hafatwa iki cyemezo harimo kuba nta kigaragaza ko mu gihe aba bimukira baba boherejwe mu Rwanda, batazasubizwa iwabo kandi hatabanje kumvwa ibibazo byatumye bahunga.

Yakomeje avuga ko ku kigero cya 100% “u Rwanda rwagiye rwanga guha ubuhungiro abaturage bo mu bihugu biri mu ntambara birimo Syria, Yemen na Afghanistan”.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko u Bwongereza bufite uburenganzira bwo kugira ubutabera bwigenga, ariko itemeranya n’ibyo bwavuze ko u Rwanda atari igihugu gitekanye.

Ku kibazo cyo kwimana ubuhunzi k’u Rwanda cyazamuwe mu rukiko, Guverinoma yavuze ko ibyavuzwe atari byo.

Iti “ntabwo ari ukuri, abantu babiri bava muri Syria na Yemen nibo bimwe ubuhungiro kuko hari uburyo bwihuse kandi bukwiriye bwo kubafasha gutura mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi aba bantu kuri ubu bari kuba no gukorera mu Rwanda.”

Indi ngingo yagarutsweho mu rukiko ni ijyanye n’ubwumvikane u Rwanda rwigeze kugirana na Israel bwo kohereza abimukira mu gihugu.

Perezida w’uru Rukiko, Reed yavuze ko u Rwanda rwaranzwe no gufata imyanzuro idakwiriye ku birebana n’abimukira, aho binyuze muri ubu bwumvikane rwagiranye na Israel hari abimukira rwohererejwe ariko bikarangira birukanywe.

Aha Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “amasezerano na Israel yo kwakira abimukira yarangijwe n’u Rwanda nyuma yo kubona ko adashoboka.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Urukiko rwafashe umwanzuro rugendeye ku makuru rwahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi atariyo.

Iti “Urukiko rwagendeye cyane ku makuru arimo gukekeranya yubakiye ku mvugo inenga yuje uburyarya ya UNHCR kandi yaragiye ishima mu bihe bitandukanye politike y’u Rwanda yo kudaheza impunzi ndetse ikavuga ko ari intangarugero.”

U Rwanda n’u Bwongereza bikomeje kugaragaza ko bizakomeza gukorana mu kuvugurura aya masezerano bifitanye kugira ngo akurwemo zimwe mu nenge zishobora gutambamira iyi gahunda yo guhana abimukira.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yavuze ko hari amasezerano mashya yatangiye no gukorwaho.

Ati “Guverinoma yari imaze igihe itangiye gukora ku masezerano mashya n’u Rwanda kandi tuzabirangiza, hagendewe ku cyemezo cy’urukiko cyafashwe uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko “nibinaba ngombwa yiteguye kuvugurura imwe mu mirongo migari y’amategeko yo mu Bwongereza” yagiye atambamira iyi gahunda.

Ati “Nibigaragara ko amategeko yacu y’imbere mu gihugu cyangwa amasezerano mpuzamahanga ari gutambamira gahunda yacu, niteguye guhindura amategeko yacu no kongera gusuzuma iby’uwo mubano mpuzamahanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa