skol
fortebet

"Abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero cya 78%"-Raporo ya NST1

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuze ko imyanzuro 13 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 91%.

Sponsored Ad

Yavuze ko ibyo bike (9%) bitashyizwe mu bikorwa ari isabaga kubanza gukorerwa inyigo tekiniki zihambaye.

Binyuze muri Gahunda ya NST1, u Rwanda rumaze kubaka ibilometero 15,700 by’umuyoboro mugari wo kwihutisha internet. Ni mu gihe mu 2017, mu gihugu hose hari ibilometelo 3,300.

Mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga kandi kugeza ubu serivisi za leta zigera kuri 680 zitangirwa ku Irembo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingamba zafashwe mu kurwanya Malariya, zatumye umubare w’abantu bicwa nayo ugabanuka uva kuri 427 mu 2017 ugera kuri 35.

Kuri gahunda ya Girinka, Minisitiri w’Intebe yavuze ko izari zaratanzwe mu 2017, zari ibihumbi 290, ziyongeraho ibihumbi 190 kugera mu 2024. Umubare w’izimaze gutangwa muri rusange, ni inka ibihumbi 480.

Ubucukike mu mashuri bwavuye ku bana 80 mu 2017 ugera ku banyeshuri 55 bigishwa n’umwarimu umwe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingo nshya miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi mu myaka irindwi ishize. Yavuze ko zavuye kuri 34% zigera kuri 74% ubu ariko intego ni ukugira ingo 100%.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko RwandAir ikomeje kwagura ibyerekezo ndetse yatangije ingendo mu bice bya Paris, Doha, londres n’ahandi. Yavuze ko n’umubare w’abagenzi bagera mu Rwanda nawo wiy0ngereye ukava ku bihumbi 521 mu 2021 ukagera kuri miliyoni 1,4 muri Nzeri 2023.

Yavuze ko mu gutwara abantu, leta yafashije mu kugura imodoka nini. Yavuze ko bisi 200 nini zamaze kwishyurwa ndetse 100 zamaze kugera muri Kigali kugira ngo zoroshye ingendo. Yavuze ko muri rusange imodoka zose zizagurwa zizaba ari 340.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hagati ya 2017-2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 6,9% ariko buza kugabanuka bugera kuri -3,4% mu gihe cya Covid-19.

Yavuze ko ingengo y’imari y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri hagati ya 2017 na 2024.

Minister w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko ingo 80% z’abanyarwanda zihagije ku biribwa.

Yavuze ko muri 2017, ingo zihazaga zari 28% gusa.

Yongeyeho ko buri munyarwanda anywa litiro 78 z’amata ku mwaka. Iyo ni impuzandengo.

Yasabye abahinzi kwita ku musauro bakawuhunika kugira ngo ejo batazabura icyo kurya.

Amata mu Rwanda yariyongereye

Muri 2017 umukamo ku mwaka wari litiro ibihumbi 700

Muri 2023 zabaye litiro miliyoni. Bivuga ko mu myaka 7 hiyongereyeho litiro ibihumbi 300.

Minisitiri w’Ubuzima

Muri 2023 nta munyarwanda n’umwe wajyiye mu mahanga gukorerwa operation yo gusimburirwa impyiko. Bose serivisi bayiherewe hano mu Rwanda.

Uyu mwaka uzarangira nta kibazo cya Ambulance igihugu gifite-Dr Sabin Nsanzimana

yavuze ko hategerejwe imbangukiragutabara 200, ko hari n’izamaze kuhagera ku buryo ejo ibitaro bizikeneye byihutirwa zitangira kuzihabwa.

Dr Nsanzimana yavuze ko bazikesha inkunga ya Imbuto Fondation .

Ababyeyi babyarira kwa muganga ni 93%. ||Abo barindwi babyarira mu rugo baba babuze iki?

Abahitanwaga na malaria muri 2017 bari 427, muri 2023 baba 35.

Mu muyaka 6.5 hubatswe ibyumba bishya 27.000. Ibyumba byose hamwe ubu ni 76.000

Imirenge 392/416 irimo amashuri y’ubumenyi ngiro (TSS).Hamaze kubakwa arenga 563 hose.

Umubare w’abarimu b’umwuga bakomeje kwiyongera bituma abanyeshuri umwarimu umwe aba agomba kwigisha bagabanuka bava kuri 62 ku mwarimu umwe mu 2017, bagera kuri 57 mu 2023.

Kuva mu 2022, umushahara wa mwarimu wiyongereye ku kigero gishimishije aho abo mu mashuri abanza bongerewe umushahara ku kigero cya 88% mu gihe abo mu yisumbuye bo wongerewe ku kigero cya 40%.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri na yo yashyizwemo imbaraga kandi yatanze umusaruro mu bijyanye n’ireme ry’uburezi n’imitsindire y’abanyeshuri.

- Koperative ya Umwarimu Sacco yakomeje gutezwa imbere kugira ngo ifashe mu mibereho myiza ya mwarimu, ahabwa inguzanyo imufasha kwiteza imbere.

Inama Minisitiri w’Ubuzima yahaye Abanyarwanda:

Dr Sabin Nsanzimana avuze ko umubiri wa muntu ukenera litiro 2 z’amazi ku munsi

Ati ’Abari hano muyageza, muri abo gushimirwa. Abatayageza mufate ingamba nshya muri uyu mwaka.

Akomoje no kuri TunyweLess. Ati ’Igihugu nticyatera imbere abaturage bacyo basinda bityo abantu bareka inzoga byabananira bakanywa gake.’

Dr Nsanzimana yavuze ko nubwo abanywa itabi bagabanutse ariko hari irindi tabi ryibasiye abanyarwanda ariryo kwicara amasaha asaga umunani.

Avuga ko kwicara umwanya munini bituma inyama zo munda zibyigana hagati yazo kandi ko imitsi n’imyakura biba bitsikamiwe ntibikore neza.

Yasabye buri muntu kujya akora imyitozo ngororangingo mu gihe cy’iminota nibura 30 ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa