skol
fortebet

"Ibya RIB byo kwiyandikira impapuro zo gusaka biri mu Rwanda no mu bindi bihugu nka bibiri ku isi"-Me Murangwa

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamategeko Murangwa Edward uherutse kurega leta ku ngingo yemerera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya,RIB, guhatira umuntu gutanga amakuru no kwiyandikira urupapuro rubemerera gusaka, yavuze ko uru rwego ndetse n’urw’Ubushinjacyaha bagomba kugira urundi rwego rubareberera mu gihe cyo gusaba uburenganzira bwo gusaka.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro Impamo kuri TV10 Maitre Murangwa yavuze ko ibyo kwiyandikira impapuro zo gusaka ’search warrant’ biri mu Rwanda no mu bindi bihugu nka bibiri gusa ku isi.

Uyu yavuze ko ibyo ziriya nzego zombi zishinzwe kugenza no gushinja icyaha zikora, bimeze neza ariko zitakora akazi ngo zinikebure.

Yavuze ati "Twari twatanze kiriya kirego,ntabwo twashakaga ko ziriya nzego,ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ko hari ububasha bwabo na buke bwagabanuka kuko buriya bafite inshingano zikomeye zo kugenza ibyaha no kurinda abanyarwanda.Ni ibintu bikomeye cyane.

ariko twaravugaga ngo bakeneye ubareberera.Kuko ntabwo bakora umwuga ngo binenge banikebure.Biriya ntibibaho.Bari bakeneye urwego rwabakebura.Nicyo twasabaga."

Yakomeje avuga ko bifuzaga ko mu gihe babonye aho bakeka icyaha bajya bagenda bakabwira urukiko ndetse bakerekana impamvu bashyingiraho basaba urwandiko rubemerera gusaka kugira ngo nibitagenda neza bazabibazwe na wa muntu wabasinyiye.

Ati "Ariko nibo bisinyira."

Abajijwe uko ahandi bigenda,yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari ’ibihugu nka bitatu ku isi natwe turimo aho usaka ariwe wiyandikira urwandiko rubimwemerera."

Yakomeje avuga ko aribo biyandikira ibyafashwe,bakikorera raporo n’ibindi hanyuma bakavuga ko mu gusaka ba nyirubwite bari bahari.

Yakomeje avuga ko iyo havuzwe gusaka no kumviriza telefoni cyangwa kureba rwihishwa ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga,bwa mudasobwa y’umuntu nabyo birimo.

Yakomeje ati "Niyo mpamvu twavugaga ngo niba ushaka kumviriza telefoni y’umunyamakuru,kuko hari abanyamakuru bakora amakosa,bafatanya n’abakora amakosa n’abagambana n’abagira gute,baba bagomba gupererezwa,baba bagomba kubibwira umuntu wa gatatu.

Twatanze urugero aho mbere mu nzego z’ibanze Meya ariwe wabaga Perezida wa Njyanama,noneho ugasanga niwe wikebura ni nawe uninenga,ntabwo yakwiyeguza kuko njyanama ariyo ishobora kweguza Meya.

Urukiko rw’ikirenga ruherutse kwemeza ko ziriya nzego zombi zigomba gukomeza gukora nkuko byagendaga,icyo Me Murangwa yaregeye nticyagerwaho.

Urukiko rw’Ikirenga rusobanura ko mu kubahiriza uburenganzira bw’ukekwaho icyaha, isakwa ryose rikorerwa inyandiko mvugo, ryaba rikozwe nta ruhushya, Umugenzacyaha akaritangira raporo isobanura impamvu yaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa