skol
fortebet

Inama y’Abaminisitiri yahaye imirimo mishya Bugingo Emmanuel na Uwacu Julienne

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama mu 2024, iyoborwa na Perezida Paul Kagame aho hari abayobozi bashyizwe mu myanya.

Sponsored Ad

Iyi nama yafashe ibyemezo birimo:

Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Uwacu Julienne yahawe izi nshingano nshya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane Tariki 25 Mutarama mu 2024. Yari asanzwe ari Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya.

James Ngago wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.

Bob Gakire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa