skol
fortebet

Ingengabihe yuzuye y’amatora yatangajwe mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda hamwe no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya 17 – 30 Gicurasi (5).

Sponsored Ad

Hari abantu batarenze batanu bazwi bamaze kugaragaza ko bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika, abo barimo perezida uriho Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi, na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire w’ishyaka DALFA-Umurinzi na Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri, amashyaka yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda.

Guhera tariki 18 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe (3), abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena (6) komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe.

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki 14 Nyakanga(7) uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku itangazo rya komisiyo y’amatora.

Uyu mwaka bizaba ari ubwa mbere Abanyarwanda bagiye gutora icyarimwe perezida wa repubulika n’abagize inteko ishingamategeko.

Nyuma y’itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ingengabihe yayo, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bahise batangira kugaragaza ko bategereje gusa itariki y’itora kugira ngo batore Paul Kagame kuri manda ya kane, bamushima ko yagejeje igihugu kuri byinshi mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri manda eshatu zabanje, Perezida Kagame yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ibyabanje.

Itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ko nyuma y’itora ryo kuwa 14 na 15 Nyakanga (7), ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa