skol
fortebet

Itegeko rishya UK yasinye n’u Rwanda rishobora kugera ku ntego? Ni iki gishobora kuryitambika?

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inzobere mu mategeko zagize uruhare mu rubanza ku Rwanda – cyangwa zashyigikiye ikirego kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda – zavuze ko itegeko rishya rishobora gutangiza urugamba rwagira ingaruka zikomeye muri politiki hagati ya leta y’Ubwongereza n’Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’Urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu (European Court of Human Rights, ECHR).

Sponsored Ad

Mu mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi gushize, abacamanza batanu banzuye nta n’umwe muri bo uvuyemo ko u Rwanda rudatekanye – batanga ibimenyetso birambuye by’ukuntu uburyo bw’u Rwanda bwo kwakira abasaba ubuhungiro bufite inenge zikomeye.

Ingingo y’ingenzi muri gahunda nshya ya leta y’Ubwongereza igerageza gucyemura iki gice kiri mu bigize ibyatumye itsindwa, igasaba inteko ishingamategeko gutangaza ko "mu buryo budasubirwaho" u Rwanda rutekanye, igahita inabuza abacamanza b’Abongereza kuzigera na rimwe bavuga ko rudatekanye.

Ibyo bigamije kubuza inkiko kuba zakongera kwiga ku bimenyetso bijyanye n’akarengane karangwa mu buryo bw’u Rwanda bwo kwakira abasaba ubuhungiro. Ubaye nk’ubishyira ku rundi rwego rwo hejuru cyane, mu gihe mu Rwanda haba hadutse intambara nko mu 1994 (si ikintu muri iki gihe biboneka ko cyabaho), amategeko y’Ubwongereza na bwo yakomeza kuvuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye cyo koherezamo abantu.

None rero, ibi birasiga hehe iyi gahunda?

Urupapuro rubanza rw’uyu mushinga w’itegeko hari icyo rubivugaho. Buri tegeko rishya ryose rigomba kubamo ingingo ivuga niba iyi gahunda nta kibazo iteje ku bijyanye n’amasezerano y’Uburayi ku burenganzira bwa muntu.

Uyu mushinga w’itegeko urimo iyo ngingo ibyizeza – kandi ibyo bivuze ko abanyamategeko ba leta y’Ubwongereza baburiye abaminisitiri ko bishoboka cyane kurusha uko bitashoboka ko uwo mushinga w’itegeko uzahirima nuhura n’ibirego mu nkiko by’igihe kirekire.

Rero uyu mushinga w’itegeko nuramuka wemejwe, inzobere nyinshi zivuga ko zirimo kwitegura urubanza rushya rwa karahabutaka – niba ahubwo atari imanza nyinshi.

Zimwe muri izo manza zishobora no gutangirira i Edinburgh, muri Scotland (Écosse), niba iyi gahunda hari aho ihutaje igice cyo mu mategeko ya Scotland, ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza bitibajijeho.

Bamwe mu babikurikiranira hafi batangiye kwibaza impamvu Minisitiri w’ubutabera w’Ubwongereza Alex Chalk, n’Umushinjacyaha mukuru Victoria Prentice, bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko, mu gihe bombi bafite inshingano zo mu rwego rw’amategeko zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga ashobora kuba agiye kwirengagizwa vuba aha. Amajwi menshi mu mutwe w’abadepite ashobora kuba abashyigikiye.

Iya kabiri, dufashe ko uyu mushinga uhindutse itegeko, ni uko zimwe mu ntyoza mu mategeko zo mu Bwongereza zarwanyije leta mu nkiko kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda. Iyi gahunda ishobora kugarizwa n’ibirego byinshi cyane byo mu nkiko kuburyo icyemezo cya nyuma cy’urukiko gishobora kutazigera kigerwaho mbere yuko amatora rusange ataha, yo mu 2025, aba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa